Nyuma Y’Imyaka 23 Ingabo Z’Amerika Zigiye Kuva Muri Iraq

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Izi ngabo zifashaka kuva muri Iraq

Guhera mu mwaka wa 2003 ubwo ingabo za Amerika zateraga Iraq n’ubu zari zikiri yo.

Perezida wazo muri iki gihe Donald Trump avuga ko bitarenze Nzeri, 2026 zizaba zatashye.

Ubwo Amerika yagabaga igitero muri kiriya gihugu yari igamije guhirika ubutegetsi bwa Saddam Hussein, nyuma yo kumuhirika igumisha yo ingabo zayo ngo zirwane n’abakoraga iterabwoba bo muri Islamic State.

Mu kiganiro Perezida wa Amerika Donald Trump yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Iraq Ali al-Zaidi kikabera mu Biro bye, yavuze ko Amerika isanga impamvu nta mpamvu zo gukomeza kugira ingabo muri Iraq.

Ati: “Ntitugikeneye ingabo muri Iraq. Umubano wacu ubu ushingiye ku bukungu n’ishoramari, cyane cyane mu rwego rwa peteroli. Tuzakomeza kubafasha no kubarinda bibaye ngombwa ariko ntitwumva ko bizakomeza kuba ngombwa ko tugumisha yo ingabo zacu”.

The India Today yanditse ko Ali al-Zaidi yavuze ko ingabo za Amerika zizaba zavuye muri Iraq bitarenze ku wa 30 Nzeri, 2026 ariko ko hari ibigo by’Abanyamerika bizakomeza gukorera mu gihugu cye.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yavuze ko uku gukura ingabo muri Iraq bishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu mwaka wa 2024 hagati y’impande zombi, agamije kurangiza burundu ubutumwa bw’ihuriro mpuzamahanga ryarwanyaga umutwe wa Islamic State.

Mu myaka yashize, Amerika yagiye igabanya umubare w’ingabo zayo muri Iraq, inashyikiriza ingabo z’icyo gihugu inshingano zo kurwanya imitwe y’iterabwoba, nyuma yo kuzitoza no kuzifasha.

Muri Werurwe 2003 nibwo ubutegetsi bwa Saddam Hussein bwashinjwaga kugira intwaro za kirimbuzi bwatewe n’ingabo za Amerika yayoborwaga na George W.Bush.

Iby’uko iki gihugu cyari gifite intwaro za kirimbuzi byaje kugaragara ko byari ikinyoma, ahubwo ko Amerika yashakaga ko Saddam avaho hakajyaho ubuyobozi bwagombaga kuyifasha gucukura petelori no kugenzura ibibera mu gace Iraq iherereyemo.

Iraq ni igihugu gituranye na Iran kikaba cyarigeze kugira ijambo rikomeye mu karere giherereyemo.

Hari n’abemeza ko ari byo Washington ishaka ko biba muri Iran muri iki gihe.

Mu mwaka wa 2007, ingabo z’Amerika zari muri Iraq zirengaga 170,000.

Nyinshi muri zo zahavuye muwa 2011, ziza kuhagaruka mu mwaka wa 2014 bisabwe na Guverinoma ya Iraq nyuma y’uko umutwe wa Islamic State wigaruriye ibice byinshi bya Iraq na Syria.

Nubwo Islamic State yatsinzwe ku buryo itakigenzura ubwo butaka kuva mu 2021, abasirikare b’Amerika bagera ku 2,500 bakomeje kuguma muri Iraq mu bikorwa byo gutoza no gufasha ingabo z’icyo gihugu kugeza igihe hasinywaga amasezerano yo kubahakura bya burundu mu mwaka wa 2024.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *