Trump Yiyemeje Gukomeza Gufunga Ibyambu Bya Irani

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Perezida Donald Trump. Ifoto@White House

Donald Trump yavuze ko  igihe agahenge k’intambara kari hagati ya Amerika na Irani kigomba kongerwa kugeza igihe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bizagera ku ntambwe igaragara.

Yavuze kandi ko gufunga ibyambu bya Irani bizakomeza kugeza igihe Tehran izatangira igitekerezo cyumvikanyweho hagati yayo na Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo agahenge k’iminsi 10 hagati ya Amerika na Irani kagombaga kurangira.

Hashyizweho mu minsi icumi ishize, ubwo ibihugu byombi byemeranyaga ko kagomba kujyaho kugira ngo byumvikane uko amasezerano y’amahoro yaba ameze.

Nubwo ari uko byari byitezwe, siko byaje kugenda kuko n’umuhora wa Hormuz Irani yari yafunguye kuwa Gatanu nyuma y’uko Amerika iyijeje ko yasabye Isiraheli guhagarika kurasa muri Libani, ntiwatinze kongera gufungwa.

Ubutegetsi bwa Irani bwavuze ko budashobora kwemera ko uwo muhora ufungurwa ngo ubwato bw’incuti za Amerika buwukoreshe mu gihe incuti yayo ari yo Hezbollah ikomeje kurasirwa muri Libani bikozwe na Isiraheli.

Irani kandi yasobanuye mu magambo yayo ko itakomeza gufungura umuhora mu gihe Amerika idakuyeho ingamba zo kubuza ibyambu byayo bindi gukoreshwa.

Kugeza ubu, amahirwe y’ibiganiro bigamije amahoro hagati y’impande zihanganye aragerwa ku mashyi.

Visi Perezida wa Amerika JD Vance ntiyagiye i Islamabad muri Pakisitani ahari hateganyijwe ibyo biganiro byagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 21, Mata, 2026.

Na Irani ubwayo ntiyari yafata icyemezo cyo kohereza intumwa muri Pakistan mu biganiro na Amerika, nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo yabitangarije BBC.

Donald Trump yigeze kwivuga ko ashobora guhindura ubutegetsi i Tehran hakajyaho ubundi bakorana neza, ariko ubu arimo guhangana n’ikibazo yise ubwe “gucikamo ibice k’ubutegetsi”.

Kubera ko abayobozi benshi bakuru ba Irani bapfuye, ikibazo gihari kugeza ubu ni ukumenya uyobora igihugu, bityo ibiganiro bya dipolomasi  bikaba bigoye kumenya ubigenera umurongo.

Gusa kumenya ingaruka z’ibyemezo bya Trump kuri Irani mu gihe kizaza biracyagoye  gusa ukurikije uko ibintu byifashe mu Murwa mukuru wa Irani, ubona ko ‘ijuru atari ryeru.’

Umujyanama w’umukuru w’inteko ishinga amategeko akaba n’umuyobozi w’itsinda ry’abaganira, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Trump ari kwicungurira igihe agamije gutegura ‘igitero kiremereye kandi gitunguranye.’

Irani nayo ivuga ko idasinziriye, ko yiteguye ko uwayitera yamwivuna.

Ku ruhande rw’ubuhuza, i Islamabad muri Pakistan imyiteguro y’ikindi cyiciro cy’ibiganiro iracyakorwa gusa  icyizere cy’uko ibiganiro byabaho muri iki cyumweru kiragenda kigabanuka.

Irani ivuga ko nta cyemezo irafata ku bijyanye no kwitabira icyiciro gikurikira cy’ibiganiro by’amahoro na Amerika.

Mbere y’uko Trump atangaza ko agahenge kongerewe Irani yari yabwiye BBC ko itarafata icyemezo cyo kwitabira ibiganiro bizabera i Islamabad mu mpera z’iki cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mukuru wa BBC, Lyse Doucet, umuvugizi wa Irani witwa Esmail Baghaei yavuze ko Irani yinjiye mu biganiro bya mbere ifite umutima mwiza n’ubwitange, ariko ko abo baganiraga batagaragaje ubunyakuri n’ubwitange.

Yongeyeho ko Amerika yakoresheje amagambo ajagaraye ndetse n’iterabwoba rishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara, yerekeza ku magambo Trump yatangaje ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro, aho yongeye gutangaza ko ashobora gusenya ibikorwa remezo bya Iran niba itemeye ibyo yise amasezerano “akwiriye kandi asobanutse”.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byaraye byemeje ko urugendo rwa JD Vance rwo muri Pakistan mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro by’amahoro rwahagaritswe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *