Ubajije abatuye Umujyi wa Huye inyamaswa yabajujubije, bagusubiza ko ari inkende ziva mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda zikabasanga mu ngo zabo. Iki kibazo giherutse kugibwaho impaka muri Sena y’u Rwanda.
Mbere yo gusoma uko Abasenateri bakibona, reka tubanze turebe uko izi nkende zageze aha hantu n’ubukana bw’ikibazo ziteza abaturage.
Abaturage bavuga ko zibakubaganira zikagera ahantu hose haba mu bitaro, mu ngo, muri gare… mbese aho zishobora kugera hose zihagera ntacyo zishisha.
Izi nyamaswa zizi kurira, guhagarara ku maguru abiri zikareba mu ntera runaka, zikabikora zigira ngo zitonore umuneke, zirye ipera, zikoreshe ibiganza byazo mu kwiyitaho cyangwa kwirwanaho niba hari ikizishotoye.
Yewe zifite n’uburyo zihekamo abana bazo haba ku nda cyangwa se bakajya no ku mugongo ubundi zikabatemberana.
Kubana n’abantu igihe kirekire byatumye zibamenyera cyane ku buryo bamwe bavuga ko zamaze kubasuzugura bikomeye.
Igicumbi cyazo ahanini kiba mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda rya kera bita mu Kilatini Arboretum.
‘Arboretum’ ni ijambo abahanga mu bimera bita ubusitani bwatewemo ibiti byo gukoreraho ubushakashatsi kandi by’ubwoko bunyuranye.
Ibyo biti biba ari uruvange rw’ibiti gakondo byera ahantu runaka n’ibiti abahanga bateye ngo bibane nibyo bindi mu rwego rwo kubikoreraho ubushakashatsi.

Ubwo abahanga bateraga ririya shyamba, bari bazi neza ko rizakurura inyamaswa zikunda kuba mu mashami y’ibiti byera imbuto zirimo n’inkende.
Wenda icyo batari bazi n’umuvuduko zizororokeraho ngo zikwire muri Kaminuza iteyemo ibiti byinshi byo guha amahumbezi abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’abandi.
Amateka avuga ko mu mwaka wa 1934 ari bwo ishyamba rya Arboretum ryatewe n’Abafurere bo mu muryango w’Abashariti “Abafurere b’Urukundo” (Les Frères de la Charité).
Gutera iri shyamba mu mujyi wa Huye( icyo gihe wari umurwa mukuru w’u Rwanda rwayoborwaga cyami) byabaye ikosa kuko muri iki gihe bigaragara ko umubano w’abantu n’inkende zo muri Arboretum urimo ubushyamirane.
Ubwo bushyamirane bumaze igihe ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’ibidukikike Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yigeze kuvuga ko hari gahunda yo kuzafata izo nkende bakazijyana muri Pariki ya Nyungwe.
Nka Minisitiri akaba n’umuhanga mu butabire n’ubugenge( Physical Chemistry), Mujawamariya yatanze igitekerezo cy’uko izo nkende bazazishukisha imineke cyangwa izindi mbuto zikajya muri containers ubundi bakazifungirana bakazimurira aho bari kuba bagennye.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibajije niba ibyo bizashoboka, cyane cyane ko inkende ziri mu nyamaswa zigira amakenga kandi bigoye ko wazishuka kabiri, gatatu…zitarakuvumbura.
Umuvuno wa Mujawamariya ntiwakunze kuko kuva muri Kamena, 2024 ubwo Perezida Kagame yamukuraga mu nshingano na n’ubu inkende zirakidegembya muri Huye.
Iyo ugenda mu Mujyi wa Huye cyane cyane mu bice byegereye ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ryitwa Arboretum no mu bice birikikije, uhura nazo zishakisha ibizitunga.
Mu kubigenza gutyo, zangiza ibyo abaturage bejeje, ibyo batetse, ibyo basize banitse hanze, yewe ntacyo zisiga iyi zigisanze hafi aho.
Sena iribaza ikizakorwa…
Iyi dosiye yarazamutse iva muri Minisiteri y’ibidukikije ubu igeze muri Sena y’u Rwanda.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano baherutse kugeza ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki zikangiriza abaturage.
Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu niwe wazamuye ikibazo cy’izi nyamaswa zajujubije abatuye Huye, hari mu kiganiro yatangiye muri Sena ku italiki15, Nyakanga, 2026.
Yasabye ko izi nyamanswa zakongerwa mu zishyurirwa n’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka igihe zangirije abaturage.
Ati: “Bavuze ku bitera[ ibitera ni inyamaswa zisa n’inkende ariko nini kurushaho] byo muri Nyagatare, ariko njye nagira ngo ngaruke ku nkende zo muri Huye. Zayogoje imyaka y’abaturage n’agasuzuguro kenshi, ntawe ugifite akarima k’igikoni, mbese muri Huye, inkende ziteje ikibazo kiremereye cyane.”

Dusingizemungu avuga ko iki kibazo kiri mu byo abatuye Umujyi wa Huye( ni umwe mu mijyi yunganira Umurwa mukuru, Kigali) batakira buri muyobozi ubasuye.
Kubera ko ibyo kuvana inkende muri Huye bitarashoboka, Abasenateri bifuza ko ibyo zangiriza abaturage bikwiye kujya byishyurirwa n’Ikigega Kihariye Cy’Ingoboka.
Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yizeza ko bavuganye n’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka, k’uburyo bizera ko ibyo nabyo zizashyirwa ku rutonde.
Ati: “Nubwo ibyo tubyemera kandi n’ubuyobozi bw’Akarere bukabyemera, twanabisabye mu itegeko ko bikwiriye guhinduka. Twashyizeho umwanzuro ko inyamaswa zigomba kuvanwa mu baturage.”
Senateri Murangwa Ndangiza yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba kwicara zigashaka uburyo ikibazo cy’inyamaswa zizerera mu baturage gicika.
Asobanura ko “utabonera indishyi imitungo yose ziriya nkende zangiza kubera ubwinshi bwazo ahubwo ikibazo ari ugushaka uburyo zitagaruka mu baturage.”
Icyakora, kuri Senateri Sosthène Cyitatire gukura inyamaswa mu baturage bigomba gushingira ku bushakashatsi bukozwe n’inzego bireba zifatanyije n’impuguke mu by’urusobe rw’ibinyabuzima, kuko “abantu bakeneye kubaho, inyamaswa nazo zikeneye kubaho kandi ntabwo abantu bashobora kubaho zitariho.”
Mu gihe abandi bagarutse k’ukuzitira za pariki hanyuma mu nzitiro hagashyirwamo amashanyarazi nk’umuti w’iki kibazo, Senateri Emmanuel Havugimana( umuhanga mu bumenyi bw’isi: géographie) yagaragaje ko bisaba kubanza kumenya icyo izo nyamaswa zikunda noneho icyo kintu kigashyirwa hagati y’ishyamba rizicumbikiye n’aho abantu baba, mbese hakaba agace katagira nyirako (buffer zone).
Leta ikwiriye kuzirikana ko hari indwara inyamaswa zanduza abantu bityo ko kuzireka zikabana nabo ari ugushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

