Mu Mafoto: Gutunganya Igishanga Cya Gikondo Birakataje

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu rwego rwo gutunganya igishanga cya Gikondo,  ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA, kimaze gukora byinshi ngo iki gishanga kivanwemo imyanda, gitunganywe bityo kigire uruhare mu gutuma umujyi wa Kigali urushaho kuba mwiza.

Iki gishanga giherereye ahahoze Parc Industriel ya Gikondo, hahze inganda zatumaga handura, bikagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima by’aho.

Aho REMA itangiriye kugitunganya, kimaze kugira isura nziza, itanga icyizere ko mu myaka iri imbere kizaba ahantu heza ho gutemberera, aho gufatira amafunguro, guhumekera umwaka mwiza no kuzamura ubukerarugendo bukorerwa mu mijyi.

Taarifa Rwanda yatoranyije amafoto agaragaza uko imirimo yo gutunganya iki gishanga ihagaze kugeza ubu:

Iki gishanga cyahoze cyuzuyemo imyanda yabuzaga amazi meza kwinjira mu butaka.
Ni igishanga kinin cyahoze mu cyanya cy’inganda cya Gikondo muri Kicukiro.
Ubwinjiriro bunini bw’aha hantu.
Hubatswe inzira z’abanyamaguru abantu bazajya batemberamo bareba ibyiza biri aha hantu.
Gutunganya izi nzira biracyakomeje
Hatewe ibiti bizajya biha abantu bazahasura amahumbezi.
Mu nkengero z’izo nzira hazaba hari ibiti bitanga akayaga.
Ibinyabuzima birimo inyoni nto byatangiye kuza kuhaba.
Inyoni ziza kuhashaka ibyo zirya.
Ifoto ya drone yerekana iki gishanga ukirebeye kure.
REMA ishaka ko ibishanga byo muri Kigali bitunganywa bikongerera abahatuye uburyo bwo kuba ahantu heza.

Amafoto@REMA

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *