Mu rwego rwo gutunganya igishanga cya Gikondo, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA, kimaze gukora byinshi ngo iki gishanga kivanwemo imyanda, gitunganywe bityo kigire uruhare mu gutuma umujyi wa Kigali urushaho kuba mwiza.
Iki gishanga giherereye ahahoze Parc Industriel ya Gikondo, hahze inganda zatumaga handura, bikagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima by’aho.
Aho REMA itangiriye kugitunganya, kimaze kugira isura nziza, itanga icyizere ko mu myaka iri imbere kizaba ahantu heza ho gutemberera, aho gufatira amafunguro, guhumekera umwaka mwiza no kuzamura ubukerarugendo bukorerwa mu mijyi.
Taarifa Rwanda yatoranyije amafoto agaragaza uko imirimo yo gutunganya iki gishanga ihagaze kugeza ubu:











Amafoto@REMA
