Perezida Donald Trump yahakanye amakuru y’uko ko igihugu cye nta ntwaro zihagije gisigaranye nyuma y’intambara kimazemo hafi amezi atandatu kirwana na Iran.
Yahise atangaza ko inzego zibishinzwe ziri gushakisha abavuze ibyo bintu ‘yise ko nta shingiro bifite’.
Mu butumwa yanditse kuri Truth Social, Trump yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibikoresho bya gisirikare byinshi cyane, cyane cyane ubwoko bumwe na bumwe bwabyo. Byongeye kandi, hari ibindi biri gukorwa kandi igihe nikigera bizoherezwa muri Amerika nibiba ngombwa.”
Trump hamwe na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon) bakomeje kubazwa ibibazo byinshi ku bijyanye n’imiterere y’ububiko bw’intwaro z’igihugu, mu gihe intambara imaze amezi atandatu kandi amasezerano y’amahoro yo kuyihagarika akaba ataragerwaho.
Mu kugira icyo ivuga kuri ibyo, Iran yo yatangaje ko intwaro ikorera imbere mu gihugu ziyiha ubushobozi bwo guhangana n’icyo ari cyo cyose cyayibangamira.
Minisitiri w’Ingabo wa Iran, Majid Ibn-e-Reza, yanditse ku rubuga X ati: “Buri munsi, ibimenyetso bigaragaza ko ubushobozi bw’umwanzi bugenda bugabanuka, birushaho kugaragara. Ariko ingabo zacu, zifashijwe n’inganda z’igihugu zikora ibikoresho by’igisirikare zifite ubushobozi busesuye bwo guhangana n’iterabwoba iryo ari ryo ryose.”
Yongeyeho ko “abashaka kugura umutekano n’ubusumbane bwa gisirikare bifashishije intwaro zitumizwa mu mahanga bazabona ko ikoranabuhanga rya Iran rikorerwa imbere mu gihugu riruta uburyo bwose bw’intwaro buri muri aka karere.”
Nyuma y’uko Amerika ikoresheje intwaro nyinshi kandi zikomeye mu rugamba rwiswe Operation Epic Fury, ndetse no mu bitero byagiye bisubizanya hagati y’impande zombi, ubutegetsi bwa Trump bwakomeje kwizeza Abanyamerika ko ububiko bw’ibisasu bya misile bukiri ku rwego rushimishije.
Televiziyo ya CBS News yatangaje ko Amerika yamaze gukoresha igice kinini cy’ububiko bwayo bw’ibisasu bya misile biraswa kure kandi bidahusha, iki kinyamakuru kikabyemeza gishingiye ku makuru kivuga ko cyahawe n’abantu bazi neza iby’iki kibazo ariko batifuje ko amazina yabo ajya ku karubanda.
The Washington Post nayo ku mugoroba wo kuwa Gatatu italiki 05, Kanama(8), 2026 yatangaje ko Trump yabajije Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth ku kibazo cy’uko hashobora kuba hari ibura ry’intwaro.
Ku rundi ruhande, BBC ivuga ko yo itarashobora kwemeza mu buryo budasubirwaho iby’ayo makuru gusa Trump we akemeza ko abatangaza ibyo ari abagambanyi.
Kuri Truth Social yanditse ati: “Abatangaza aya makuru y’ubugambanyi bari gushakishwa. Tuzasaba ko bahanishwa igifungo kirekire.”
Yanashinje The Washington Post ko ibyo yakoze bitagize inkuru ahubwo ari ubugambanyi.
Amakuru nyayo yerekeye ububiko bwa misile za Amerika akomeje kugirwa ibanga.
Kuva Hegseth yagirwa Minisitiri w’ingabo, yashyizeho amategeko akakaye agabanya amakuru abanyamakuru bashobora kubona muri Minisiteri ayobora.
Ikigo cyigenga gikora ubushakashatsi ku mutekano, Center for Strategic and International Studies (CSIS), cyifashishije amakuru ari ku mugaragaro, cyagereranyije ko kugeza mu mpera za Nyakanga(7) Amerika yari isigaje hagati ya misile 759 na 827 zo mu bwoko buhambaye bita ‘Patriot.’
Ibi bingana hafi na kimwe cya gatatu cya misile 2,330 yari ifite mbere y’uko iyi ntambara itangira.
CSIS kandi ivuga ko Amerika yamaze gukoresha hafi 60% bya misile zo mu bwoko bwa THAAD zikoreshwa mu guhagarika ibitero bya misile, ibi bikaba byaratangajwe na Mark Cancian, wahoze ari Colonel mu ngabo zirwanira ku butaka za Amerika akaba n’umujyanama mukuru mu kigo CSIS.
Amerika kandi ikomeje gukenera intwaro zo kwirinda abandi banzi n’izo guha abafatanyabikorwa bayo barimo na Ukraine ngo itaba ingaruzwamuheto y’Uburusiya, ibintu bituma ikomeza gukenera izindi ntwaro zisimbura izo.
Kuva u Burusiya bwatera Ukraine mu mwaka wa 2022, Amerika yahaye Ukraine misile nyinshi zo mu bwoko bwa Patriot.
Ariko Mark Cancian avuga ko uko ububiko bwa Amerika bugenda bugabanuka, bishoboka ko Pentagon izagabanya izo yohererezaga Ukraine.
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu, Trump yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cya Ukraine cyo kongera guhabwa misile za Patriot ari “intambwe ikomeye”, ariko ko impande zombi zigikomeje kuganira kuri icyo kibazo.
Gukora intwaro zigezweho bisaba igihe kinini, kuko bisaba guteganya ingengo y’imari, gutanga amasoko, kuzikora no kuzigeza aho zikenewe.
Ibi bituma gusimbuza izamaze gukoreshwa bidashoboka mu gihe gito.
Nubwo bimeze bityo, ubutegetsi bwa Trump bwakomeje kuvuga ko Amerika igifite ububiko buhagije bw’intwaro.
Mu kwezi gushize, Trump yabwiye ikinyamakuru The Wall Street Journal ati: “Dufite ibikoresho bya gisirikare byinshi kurusha igihugu icyo ari cyo cyose ku isi, ndetse birenze ibyo dukeneye.”
Ku ruhande rwe, Pete Hegseth yavugiye mu kiganiro Face the Nation cya CBS cyo ku wa 14 Kamena(6) ko amakuru avuga ko ububiko bw’intwaro bwagabanutse ari “inkuru yahimbwe.”
Icyakora, ubutegetsi bwa Trump bwemeje ko buri kongera umuvuduko mu gukora izindi ntwaro.
Hegseth yunzemo ko Amerika iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Mu kwezi gushize kandi, yasabye Sena ya Amerika kwemeza ingengo y’imari y’inyongera ya miliyari $ 87 yo guhemba abasirikare no kongera mu buryo bwihuse ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare n’amasasu.

