Umuyobozi wa Mossad witwa Gofman yakuye ku mirimo abayobozi babiri bakuru kubera umugambi wo gusimbura ubutegetsi bwa Iran utaragezweho.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Isiraheli (Mossad), Roman Gofman, yafashe icyemezo cyo gukura mu mirimo abayobozi babiri bakomeye muri uru rwego, nyuma y’uko umugambi wo guhindura ubutegetsi bwa Iran udashyizwe mu bikorwa uko wari warateguwe, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Isiraheli kitwa N12 kuri uyu wa Kane italiki 06, Kanama(8), 2026.
Abakuwe ku mirimo ni umuyobozi w’Ishami ry’Ubutasi rya Mossad, wari watangiye izo nshingano mu Ukuboza(12) gushize, ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Mossad birebana na Iran.
Raporo ntiyatangaje amazina yabo.
Abayobozi bo mu nzego z’umutekano babwiye N12 ko aba bombi batigeze bagirana umubano mwiza w’akazi na Gofman kuva agitangira kuyobora Mossad, kandi ko bemeranyije ku buryo bw’impande zombi ko inshingano zabo zihagaritswe.
Abo bayobozi bashobora gukomeza gukorera Mossad mu yindi myanya, kuko impinduka zakozwe ari kimwe mu bigize gahunda yo kuvugurura imikorere y’urwo rwego rw’ubutasi ruri mu zikomeye ku isi.
Icyakora, N12 yavuze ko impamvu nyamukuru y’izi mpinduka ifitanye isano n’umugambi wo guhindura ubutegetsi bwa Iran, kuko ari abo bayobozi bawateguye baranawandika.
Raporo yashimangiye ko bombi bagize uruhare rukomeye mu kurinda umutekano wa Isiraheli, ariko ivuga ko Gofman yemezaga ko abagize uruhare muri uwo mugambi bagomba kubibazwa, cyane cyane nyuma y’uko uwo mugambi weretswe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ariko ntushyirwe mu bikorwa uko wakabaye.
Nk’uko N12 ibitangaza, uwo mugambi wari warateguwe ku bufatanye hagati ya Mossad n’Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika (CIA) ukaba warateganyaga ko abarwanyi b’Abakurude (Kurds) binjira muri Iran ku butaka, barinzwe n’ibitero bikomeye byo mu kirere by’ingabo za Isiraheli n’iza Amerika.
Nyuma y’ibyo, ubwoko bw’abaturage ba Iraq batari Abaperesi batuye muri Iran bari gufasha gukuraho ubuyobozi bwa Repubulika ya Kisilamu ya Iran, maze ubutegetsi bugashyikirizwa abandi banyapolitiki b’Abanyairani.
Ukomeye muri bo ari nawe watekerezwaga ni uwahoze uyobora Iran witwa Mahmoud Ahmadinejad.
Muri Gicurasi(5), ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bafite umugambi wo gushyira ku butegetsi uwahoze ari Perezida wa Iran, Mahmoud Ahmadinejad, mu gihe ubutegetsi bwari kuba buhiritswe.
Ni umugambi wabanje gutegurwa na Isiraheli iwushyikiriza Ahmadinejad ubwe.
Abayobozi ba Amerika ndetse n’umuntu wa hafi ya Ahmadinejad babwite The New York Times ko uwo mugambi watangiye gusenyuka ku munsi wa mbere w’intambara yatangiye mu mpera za Gashyantare(2), 2026.
Mu rwego rwo kugerageza kumuvana mu buroko bwo mu rugo (house arrest), Ingabo zirwanira mu kirere za Isiraheli zagabye igitero ku rugo rwe i Tehran, zigamije kwica abarinzi bamucungaga.
Ahmadinejad yarokotse icyo gitero, ariko bivugwa ko yagikomerekeyemo.
Raporo ya N12 ivuga ko nyuma y’icyo gitero yatangiye gushidikanya ku mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Iran.
Uko niko uyu mugambi wari buzandikwe mu mateka y’ubutasi wapfubye.

