Kayonza: Ikoranabuhanga Ryo Kuhira Ukoresheje Imirasire Ritunze Benshi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Urugero rw'uburyo buhiza imirasire.

Abahinzi bo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza bavuga ko ikoranabuhanga ari ryiza muri byinshi, ryagera mu buhinzi rikaba akarusho.

Babishingira ku ngingo y’uko imirasire y’izuba ryari risanzwe rituma barumbya, ubu ituma beza binyuze mu kubyara amashanyarazi akoresha imashini zuhira.

Izuba ryo muri aka gace rikunze gutuma barumbya kubera kumisha imyaka.

Imirenge ya Kayonza nka Ndego, Kabare, Mukarange, Rwinkwavu, Mwiri n’ahandi, iri mu mirenge irumbya bitewe n’uko igipimo cy’imvura ihagwa iba ari nke mu gihe cy’umwaka.

Muri iki gihe bahawe amazi binyuze mu mushinga ushakimiye kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi witwa SAIP II ugamije ko abaturage bihaza mu biribwa.

Wahaye abatuye Kabare amazi akogotwa mu kiyaga cya Muhazi hakoreshejwe imashini zihabwa ingufu n’amashanyarazi aba yakusanyijwe binyuze mu bisahani birundanya imirasire y’izuba.

Igice cy’amazi ya Muhazi akogotwa ngo yuhire iyo myaka giherereye mu Murenge wa Rwinkwavu, akaza ari amazi ashobora kuhira ubuso bwa hegitari 35.

Abahinga muri ibyo bice ni abihurije hamwe muri koperativie GIKADINI no mu zindi ziri hafi aho.

Umwe muri bo witwa Redempta Shyirimbere yabwiye Imvaho Nshya ko ikoranabuhanga ryo kuhira rituma bumva batuje mu mutima kuko bizeye kuzeza.

Mbere, bahinganaga umuhangayiko w’uko bazasarurira mu mashyi, ubu ariko icyizere ni cyose kuko bateye imboga n’imbuto, urusenda n’ibindi bizababyarira amafaranga.

Ati: “Hano hakunze kuba amapfa, mbere twuhiraga urusenda dukoresheje arozwari[igikoresho buhiza bafashe mu ntoki], ugasanga nta musaruro bitanga. Mbere twahingaga ducungana n’imvura tudashobora guhinga igihembwe cya C, ariko tumaze kugezwaho amazi n’umushinga SAIP, duhinga ibihembwe byose.”

Yemeza ko ahinga kuri are 30, yakweza neza agakuramo Frw 900,000 hakaba nubwo agera kuri miliyoni Frw  1.2 iva ku bilo biri hagati ya 900 na Toni.

Avuga ko amafaranga yakuyemo yaguzemo moto iri mu muhanda, isambu ya hegitari 1 ayiteramo ikawa, yavuguruye inzu, agura inka kandi afite gahunda yo kuzakomeza akiga kaminuza.

Ugirumurera Faustin ushinzwe gufata neza ibikorwa remezo, akaba umuyobozi w’Umuryango ‘Ubuzima Bwiza Kayonza 4’, ni umuryango w’abakoresha neza amazi no kuyasaranganya akagezwa ku baturage ngo bayuhize imyaka.

Avuga ko umushinga SAIP II yabahaye ibyuma 540 bitanga imirasire y’izuba biguze miliyoni Frw 800, byafashije kongera ingano y’amazi, bizahura ubuhinzi, kuko icyanya cya Kayonza 4 cyatunganyijwe kuva mu mwaka wa 2015, gifite ubuso bwa hegitari 365 gifite damu ariko bitewe n’ibihe by’izuba, hegitari 65 ntizagezweho n’amazi, biza kuba byiza ubwo bagobokwaga n’umushinga SAIPII.

Asobanura ko muri iki gihe bahinga imbuto, urusenda, inyanya, amashu, avoka kandi ngo abahinga  inyanya bagira umusaruro ushimishije.

Umuyobozi w’agateganywo w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jules Higiro yavuze ko umushinga SAIP wafashije abatuye mu Murenge wa Kabare kubona amazi yo kuhiza badategereje kuzagobokwa n’imvura.

Ati: “Abahawe ibikorwa mu cyiciro cya mbere cy’umushinga SAIP byatanze umusaruro kuko ntibarindira igihembwe cy’imvura ahubwo  baba bafite amazi yo kuhiza. Si nka mbere bagitegereza ikirere, ubu bahinga umwaka wose, umusaruro uriyongera kandi ni nako biteza imbere.”

Higiro yabwiye Imvaho Nshya ko hari n’indi mishinga myinshi igamije kunoza ubuhinzi nka KIIWP, umushinga wa Gishanda, uwa Kanyeganyege, uwa Ndego aha hakaba hakunda kwaka izuba ryinshi.

Ahitwa Gishanda bari kuhira kuri hegitari 200, Kanyeganyege kuri hegitari 150 ndetse bageze kuri 53%, Gishanda bageze kuri 52% bakora umushinga, Ndego ntibaratangira ariko intego ni ukuzuhira kuri hegitari 4 500 kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryari ryarabazonze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *