U Rwanda Rwasabye Isi Kwemeza Kigali Amendment

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Dr. Arakwiye Bernadette. Ifoto@X

U Rwanda rwongeye gusaba ibihugu bitaremeza bya burundu amasezerano ya Kigali Amendment kubikora, ruvuga ko ubufatanye mpuzamahanga ari bwo bushobora gutanga ibisubizo birambye ku bibazo by’ibidukikije.

Minisitiri Dr Arakwiye Bernadette ushinzwe ibidukikije niwe wabisabiye mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) iri kubera i New York.

Arakwiye yagaragaje ko Kigali Amendment ari urugero rw’icyo ibihugu bishobora kugeraho iyo bihuje imbaraga mu kurengera ibidukikije.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri Arakwiye yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rufite imyumvire y’uko ubufatanye ari ingenzi mu gukemura ibibazo bihuriweho n’amahanga.

Ati: “U Rwanda rwakomeje kwizera ko tuzagera kuri byinshi nidukorana.”

Yagarutse kuri Montreal Protocol, aya akaba amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera akayunguruzo k’ikirere kazwi nka ozone layer, avuga ko ari rumwe mu ngero zikomeye zigaragaza ibyo ubufatanye bw’ibihugu bushobora kugeraho mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Amasezerano ya Kigali Amendment yemejwe mu 2016 mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons (HFCs), imyuka ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha ikagira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere.

Minisitiri Arakwiye yavuze ko imyaka 10 ishize kuva Kigali Amendment yemezwa yaranzwe n’intambwe igaragara ariko ko hakiri akazi kataranozwa.

Kuba hari ibitarahuzwa kandi ngo ibihugu byose bisinye ayo masezerano mu buryo bwuzuye, bidindiza iyubahirizwa ry’ibiyakubiyemo.

Yatangaje kandi ko u Rwanda rwiteguye kwakira abahagarariye ibihugu bitandukanye mu Nama ya 38 izahuza ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol izabera i Kigali mu Ugushyingo(11) 2026.

Minisitiri Arakwiye yatumiye ibihugu byose kuzitabira iyi nama izaba n’umwanya wo kwizihiza imyaka 10 Kigali Amendment imaze yemejwe.

Iyi nama izabera mu Rwanda mu gihe isi ikomeje gushakisha ibisubizo bihuriweho mu kugabanya ibitera ikirere gushyuha.

Kigali Amendment ni iki n’aho Montreal Protocol yo ni iki?

Kigali Amendment na Montreal Protocol bifitanye isano cyane, ariko si bimwe.

  1. Montreal Protocol ni iki?

Montreal Protocol ni amasezerano mpuzamahanga yashyizweho mu 1987, atangira gukurikizwa mu 1989, agamije kurinda icyo bita akayunguruzo ka ozone layer (umwuka wa ozone urinda isi imirasire mibi y’izuba ngo idakomeza kuyangiza.”

Ayo masezerano yashyizeho gahunda yo kugabanya no gukuraho buhoro buhoro imyuka irimo ikoreshwa muri za firigo, ibyuma bikonjesha n’ibindi;

Indi myuka ni HCFCs — uyu ukaba ukoreshwa nk’uwasimburabura CFCs- gusa nawo urangiza.

Iyi gahunda yafashije cyane mu kugabanya ikoreshwa ry’ibyo binyabutabire nubwo hakiri inzira ndende.

  1. Kigali Amendment ni iki?

Kigali Amendment ni ivugururwa ry’amasezerano ya  Montreal Protocol, ryemeranyijweho i Kigali mu Rwanda ku wa 15 Ukwakira(10) 2016.

Intego nkuru yari ukugabanya ikoreshwa rya HFCs (Hydrofluorocarbons).

HFCs zatangiye gukoreshwa cyane nk’ibisimbura CFCs na HCFCs kubera ko zitangiza ka kayunguruzo.

Ariko hari ubwoko bwazo bufite zubushobozi bukomeye bwo gutuma ikirere gishyuha.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *