Kuba hagaragaye abanduye Ebola mu nkambi z’abahunze intambara mu bice by’Uburasirazuba bwa DRC birimo intambara ni ikimenyetso cy’uko iki cyorezo kigeze ku rwego rukomeye kandi ruteye inkeke kurushaho.
Nk’uko amakuru yatangajwe ku wa 7 Kanama(8) 2026 abigaragaza, kuba virusi ya Ebola yageze mu nkambi zituwe n’abantu babarirwa mu bihumbi kandi babayeho mu bucucike ni ikintu gihanganyikishije inzego z’ubuzima n’iz’Umuryango w’Abibumbye zirimo UNICEF na OMS by’umwihariko.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko uko gukwirakwira kwihuse gushyira abantu benshi mu kaga kandi bigatuma guhangana n’icyo cyorezo bigorana kuko bituma kugera kuri serivisi z’ubuzima biba ibya bake kandi bikenewe na benshi.
Iki cyorezo cyatangiriye mu Ntara ya Ituri, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa DRC, kandi cyemejwe muri Gicurasi(5) 2026 kitirwa izina rya Bundibugyo bitewe n’aho cyateye giturutse, aho ni muri Uganda.
Isesengura rya OMS ryagaragaje ko ikibazo gikomeye cyane ari uko Ebola iri ahantu hari umutekano muke n’abaturage benshi bahunze.
Muri Ituri honyine, abantu barenga 926.000 bari mu bahunze bava mu bice bimwe by’igihugu bajya mu bindi imbere mu gihugu, mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru habarirwaga abarenga miliyoni 1,2 nabo bakeneye ubutabazi kubera kuvanwa mu byabo n’intambara, iyo ikaba imibare yo muri Gicurasi, (5) 2026.
Ibi bituma gukurikirana abantu baba barahuye n’umurwayi, kubapima no kubatandukanya n’abandi birushaho kugorana.
Abaturage benshi baba mu nkambi bakoresha ubwiherero bumwe, bakavomera ahantu hamwe, kandi bakagira ahantu henshi bahurira, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyo umuntu wanduye abonetse muri bene ibyo bice, kumenya abo bahuye biragorana bityo kubaha ubuvuzi ntibikunde.
OMS ivuga ko ubucucike, ibikorwa remezo by’amazi n’isuku bidahagije, ubushobozi buke bwo gutandukanya abarwayi n’ibura ry’ibikoresho birinda abandura biri mu bintu bishobora kongera ibyago byo gukwirakwira kwa virusi ya Bundibugyo muri ibi bice.
Abakozi b’ubuzima n’amatsinda y’ubutabazi na bo bahura n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane mu bice birangwamo umutekano muke.
Gukaza igenzura no gushaka abarwayi hakiri kare
Kuba Ebola igeze mu nkambi z’abimuwe bisaba ko ibikorwa byo gukurikirana ikwirakwira ry’indwara bita surveillance épidémiologique byongerwa cyane.
Ni ngombwa kumenya abantu bagaragaza ibimenyetso bikekwa hakiri kare, kubapima vuba, kubatandukanya n’abandi no gukurikirana abantu baba barahuye na bo kuko bifasha kumenya no gukumira ikwirakwira.
Hakenewe kandi ubukangurambaga bukorana n’abaturage kugira ngo bamenye ibimenyetso bya Ebola, bamenye aho bajya kwivuza kandi birinde amakuru y’ibihuha ashobora gutuma batizera abakozi b’ubuzima.
Ibi ni ingenzi cyane kuko nko muri Kivu ya Ruguru, muri Nyakanga(7) 2026 hari ibigo nderabuzima bibiri byatewe n’abaturage nyuma y’ibihuha byavugaga ko abakozi b’ubuzima bafatanya n’amatsinda arwanya Ebola mu kwanduza abarwayi.
Nubwo Ebola isaba ingamba zikomeye zo kwirinda ubwandu, ubufasha busanzwe bukenerwa n’impunzi ntibushobora guhagarara.
Abaturage bo mu nkambi bakeneye ibiribwa, amazi meza, ubwiherero, imiti n’ubuvuzi bw’ibanze, ariko ibyo bikorwa bigomba gukorwa hubahirizwa ingamba zo gukumira no kurwanya ubwandu bwa Ebola.
OMS yagaragaje ko mu 2026 abantu miliyoni 7,5 muri DRC bakeneye ubufasha bw’ubuzima bw’ubutabazi, mu gihe hamaze kuboneka gusa hafi 30% by’amafaranga yari ikenewe mu gutuma ibyo bikorwa bikorwa neza.
Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubuvuzi basaba ko haboneka ubundi bushobozi kugira ngo ibigo nderabuzima bibashe kubona ibikoresho bihagije byo kuvura abarwaye no kurinda abakozi kwandura.
Hakenewe kandi ko abakozi b’ubuzima n’abatabazi babona ahantu hatekanye ho guca ngo bagere ku bakeneye ubufasha mu bice birimo imirwano.
OMS na Africa CDC nabyo byasabye ko ibikorwa byo kurwanya Ebola bishyira imbere uruhare rw’abaturage ubwabo, kuko icyizere hagati y’abaturage n’abakozi b’ubuzima ari ingenzi mu kumenya abarwayi, gukurikirana abahuye nabo no gukumira ibihuha.
Iki cyorezo gifite umwihariko kuko giterwa na virusi bise Bundibugyo itari izwi kandi kugeza ubu kuyikorera urukingo bikaba bikigoranye.
OMS ivuga ko ari ubwandu butarigwaho cyane ugereranyije n’ubundi bwoko bwa Ebola, kandi ko iki ari kimwe mu byorezo bike bizwi byatewe n’ubu bwoko bwa virusi.
Inkingo n’imiti ya Ebola isanzwe ikoreshwa cyane yibandaga ku bwoko bwa Zaïre Ebolavirus.

