Uwahoze Ari Umukozi Wa Banki Ikomeye Muri Amerika Akurikiranyweho Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Uwahoze ari umukozi wa Banki ikomeye muri Amerika yitwa Goldman Sachs Group Inc. witwa Asante Kwaku Berko, yahamijwe n’urukiko kugira uruhare muri gahunda yo gutanga ruswa irenga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (US$1 miliyoni) ku bayobozi ba Leta ya Ghana, hagamijwe ko iyo Banki ibona uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa umushinga wunguka cyane wo kubaka uruganda rutunganya amashanyarazi.

Berko, ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubwa Ghana, yahamijwe n’abacamanza bagize inteko iburanisha mu rukiko rwa Leta rw’i Brooklyn, muri Leta ya New York.

Ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 30, mu gihe hagitegerejwe itariki azasomererwaho umwanzuro w’urukiko.

Abashinjacyaha bavuga ko ibi byabaye ahagana mu mwaka wa 2014, kandi ko Berko n’abo bafatanyaga batanze ruswa ku bayobozi bakuru ba Ghana kugira ngo bemere amasezerano y’umushinga w’ingufu z’amashanyarazi wari gukorwa n’ikigo cyo muri Turukiya Aksa Enerji.

Bavuga kandi ko iki gikorwa kitakozwe ku mabwiriza ya Goldman Sachs nka Banki ahubwo cyari igikorwa cyihariye cya Berko n’abo bafatanyaga.

Urubanza rwamaze iminsi icyenda ruburanishwa imbere y’umucamanza Diane Gujarati wo mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha, urukiko rwategetse ko Berko akomeza gufungwa kugeza igihe azakatirwa.

Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere ka New York y’Uburasirazuba bb, Joseph Nocella Jr., afatanyije na A. Tysen Duva wo mu Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe ibyaha, ndetse na James C. Barnacle Jr. wo mu biro bya FBI i New York, batangaje ko bishimiye imyanzuro y’urukiko.

Joseph Nocella yavuze ati: “Uyu mwanzuro w’urukiko ni indi ntsinzi ikomeye mu rugamba rwo kurandura ruswa. Uregwa yakoresheje uburyo yari afite bwo kugera ku bayobozi bakuru b’igihugu cy’amahanga ndetse n’umwanya yari afite muri kimwe mu bigo bikomeye by’ishoramari kugira ngo yikungahaze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Naho A. Tysen Duva yavuze ko ubukungu bw’isi busaba ko ibigo by’Abanyamerika bihatana mu mucyo no mu buryo buboneye.

Yongeyeho ko Berko yahungabanyije iryo higanwa ryubakiye k’ukuri, akifashisha umwanya yari afite muri Goldman Sachs kugira ngo atange ruswa ku bayobozi ba Ghana, agamije inyungu ze bwite afatanyije n’abayobozi bakuru b’ikigo cyo muri Turukiya.

Uko umugambi wa ruswa wakozwe

Business Insider ivuga ko ibimenyetso byatanzwe mu rukiko byagaragaje ko Berko ari we wateguye umugambi wo gutanga ruswa irenga miliyoni $1 ku bayobozi batandukanye ba Ghana kugira ngo bemeze umushinga w’uruganda rw’amashanyarazi wari utegerejweho inyungu zibarirwa mu magana ya miliyoni z’amadolari.

Mu mpera za 2014, Berko yari Umuyobozi Mukuru (Executive Director) mu Ishami ryitwa Investment Banking rya Goldman Sachs.

Yari ashinzwe kuyobora ibiganiro hagati ya Leta ya Ghana n’ikigo cya Turukiya Aksa Enerji Uretim A.S., cyari umukiliya wa Goldman Sachs.

Icyo gihe Ghana yari ihanganye n’ibibazo bikomeye byo kubura amashanyarazi, bituma uwo mushinga uba uw’ingenzi cyane.

Abashinjacyaha bavuze ko Berko n’abo bakoranaga bateguye gutanga ruswa kugira ngo bahindure uburyo amasoko yatangwaga.

Mu byaganiriweho harimo gutanga miliyoni $1 kuri Minisitiri w’Ingufu wa Ghana wari ufite ububasha bwo kwemeza uwo mushinga, ndetse na $250,000 ku mujyanama mukuru w’uwo Minisitiri.

Banateguye gutumira abayobozi batanu ba Ghana mu rugendo rwose rwishyuwe muri Turukiya kugira ngo bajye kureba ibikoresho byari kuzakoreshwa muri uwo mushinga.

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje ayo masezerano muri Nyakanga 2015, abari muri uwo mugambi bakomeje guhanahana ubutumwa bwa email bugaragaza andi mafaranga yagombaga gutangwa. Mu butumwa bumwe havuzwemo US$250,000 yagabanyijwe abantu batandukanye, harimo US$46,000 yahawe bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu bundi butumwa, umwe mu bafatanyacyaha yavuze ko umwe mu bari bategereje amafaranga yari ategereje “imvura ntagatifu” imvugo y’ibanga abashinjacyaha bavuga ko yasobanuraga amafaranga ya ruswa bari baramwemereye.

Kugira ngo batamenyekana, Berko ngo yahishe ayo makuru Goldman Sachs, ayobya ishami ry’ikigo rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko (compliance), akoresha email ye bwite aho gukoresha iya sosiyete, ndetse anasaba abo bakoranaga gukoresha uburyo bw’itumanaho butari ubwa Goldman Sachs.

Abashinjacyaha bavuga kandi ko amafaranga ya ruswa yanyujijwe mu masosiyete y’impimbano, inyemezabuguzi z’impimbano, konti za banki zifunguwe mu mazina y’abandi ndetse no kubikuza amafaranga mu ntoki, hagamijwe kuyasukura no guhisha inkomoko yayo binyuze mu bigo by’imari byo muri Amerika no mu bindi bihugu.

Amaherezo, Goldman Sachs yaje kwikura muri uwo mushinga nyuma yo gutangira kugira impungenge ko ushobora kuba urimo ibikorwa bya ruswa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *