Ni urubuga Rwanda School Directory ruzakorera kuri interineti rugenewe amashuri y’incuke, amashuri abanza kugeza muri Kaminuza ngo azarushyiraho amakuru y’ibyo yigisha, uko atsindisha, uburere abayigamo bahabwa no kurwunguraniraho ibitekerezo.
Ineza Marianne warushinze avuga ko yasanze rukwiye kujyaho ngo rube ihuriro ry’ababyeyi, abarimu n’abashinzwe uburezi haba mu Turere no ku rwego rwisumbuyeho, hagamijwe kurwunguraniraho ibitekerezo bizamura uburezi.
Nk’uko abivuga, ruriya rubuga ni ahantu hagari ho gushyira amakuru y’ibyo ibigo bikora mu burezi bitanga.
Ati: “ Ni sisiteme itanga amakuru kuri buri kigo cy’ishuri, duhereye ku mashuri y’incuke tukagera kuri Kaminuza. Tuzashyiramo amakuru y’aho ikigo runaka giherereye, icyo cyigisha, igihe cyatangiriye, amafaranga y’ishuri, ibijyanye n’imitsindire y’abana, ibijyanye n’ibikorwa bitari amasomo birimo umuco, siporo, gusenga n’ibindi.”
Avuga ko amakuru azashyirwa kuri ruriya rubuga azaba ari mu nyandiko, amafoto n’amashusho kandi ntibazaburamo nomero z’abayobozi b’ibigo bari mu nshingano ngo bazagire uruhare mu kuvugana n’ababyeyi.
Yemeza ko ubufatanye hagati ye na Minisiteri y’uburezi na Kiliziya gatulika( ni urwego rw’idini rufite amashuri menshi mu Rwanda) bumaze kugera kure, akemeza ko ibyo bitanga icyizere ku iterambere ry’urwo rubuga.
Kugeza ubu, ibigo 1276 byo hirya no hino mu Rwanda nibyo byamaze gushyira ayo makuru kuri urwo rubuga, Ineza Marianne akemeza ko umwaka wa 2026/2027 uzatangirana nuko hari ibindi bigo byiyandikisha.
Ubusanzwe, mu Rwanda hari ibigo by’amashuri birenga 5000 byigwamo n’abanyeshuri( mu ngeri zitandukanye z’imyaka) bagera kuri miliyoni eshanu.
Kugira ngo amakuru ajye kuri urwo rubuga, ba nyiri ibigo by’amashuri bahabwa urutonde rw’ibyo bagomba gutangaho amakuru, bigakorwa n’abashinzwe ikoranabuhanga ry’urwo rubuga hirindwa akajagari gashobora kuvukira mu gutanga amakuru abonetse yose.
Ineza ati: “ Twe tubaha ubwoko bw’amakuru bagomba kuduha tukayabashyiriramo. Noneho iyo hari igikwiye guhindurwa wenda nk’umuyobozi yasimbujwe, icyo gihe barabitubwira tukabihindura, bakaduha ifoto y’uwaje ari mushya, nomero ye na imeli byose… tukabihindura.”
Avuga ko hari ibigo byiganjemo ibyigenga bizajya byishyura kuko n’ubundi biba bigomba kwamamaza.
Icyakora, ibigo bya Leta nk’iby’imyaka umunani ya rusange ku bana bose, iby’amashuri abanza… ntibizajya byishyura kuko nta bushobozi bwabyo biba bifite.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri asanga bizabungura
Léonce Ndashimye uyobora Ikigo cya EAV Ntendezi muri Nyamasheke avuga ko aho batangiye gushyira amakuru kuri ruriya rubuga rwatumye hari ibyo bamenyekanisha mu byo bigisha.
Kuba ari muri Nyamasheke, hari abashobora kumva ko hadashobotse, ko ari kure, ko nta bikorwaremezo bafite ariko, nk’uko Umuyobozi wa EAV Ntendezi abivuga, amakuru ari ku rubuga Rwanda School Directory yatumye kandi izatuma ibyiza by’ikigo ayobora bimenywa na benshi.
Ati: “ Uru rubuga ruzatuma abantu barushaho kumenya ikigo cyacu n’ireme ry’uburezi dutanga, ababyeyi n’abanyeshuri batugane mu buryo bworoshye.”
MINEDUC hari icyo isaba
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe itumanaho Jean Claude Hakeshimana avuga ko nubwo urwo rubuga ari ingenzi, igikwiye kurushaho ari uko abarushinzwe bazajya barushyiraho amakuru y’ikigo cyujuje ibisabwa kandi cyemewe na MINEDUC.
Ati: “Namubwiye ko kuri uru rubuga yajya ashyiraho ibigo bifite ibyangombwa byemewe bituma rwakwizerwa. Kuko ibi ni ngombwa ku babyeyi kugira ngo bazhoreze abana ahantu bazi neza ko amakuru yahatanzweho ari ukuri, ari ayo kwizerwa.”
Hakeshimana avuga ko rufite umwihariko ugereranyije n’uko urwa Minisiteri y’uburezi rwitwa IREME ruteye.
Urubuga Ireme rufite amakuru y’amazina y’ibigo n’amashami abiriho mu gihe urubuga Rwanda School Directory ruriho andi arebana n’imitsinsire, imikino n’imyidagaduro, amakuru ku bayobozi b’ibigo n’ibindi.

