Umuturage wo mu Karere ka Karongi yabwiye Taarifa Rwanda ko mu ijoro ryo ku Cyumweru italiki 09, Kanama(8) 2026, imodoka yarimo abantu bari bavuye mu bukwe i Kigali batashye yakoze impanuka hapfa abantu batandatu abandi batanu kuri uyu wa Mbere bari bakiri mu bitaro.
Bari bari muri minibisi hanyuma -nk’uko uwo muturage abivuga- shoferi yibwa n’agatozi imodoka isubira inyuma iteza ibyo byago.
Amakuru avuga ko abo bapfuye bari batashye ubwo bukwe i Kigali kandi abakometse bidakabije bagera kuri 13.
Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ndetse Polisi ivuga ko yasanze imodoka yaguye mu ntera ya metero 20 uretse umuhanda nyirizina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yavuze ko inzego zatabaye zikuramo abapfuye n’abakomeretse boherezwa ku bitaor bya Kibuye.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru ashimangira ko iperereza ry’ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro n’ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.
SP Sylvestre Twajamahoro asaba abashoferi kujya birinda kunaniza cyane imibiri yabo.
Ati: “Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga.”
Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kibuye.

