Ubuyobozi bwa Rusizi buvuga ko buteganya kubaka ikiraro kizahura ikirwa cya Nkombo n’ibindi bice by’Akarere kari mu dukora ku kiyaga cya Kivu.
Kugeza ubu, kugera muri Nkombo bisaba guca mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ukoresheje ubwato kandi biratinda bikashyira no mu kaga ubuzima bw’abahambuka.
Ikiraro kivugwa aha nicyuzura, kizabera ubufasha bufatika abatuye kiriya kirwa binyuze mu kuborohereza urujya n’uruza bajya cyangwa bava guhaha mu bice bihaturiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko ubushakashatsi bw’ibanze ku bijyanye no kubaka iki kiraro buri hafi kurangira.
Kuba bikiri umushinga, bivuze ko hari ibikinonosorwa; gusa ubuyobozi butangaza ko mu gihe gito kiri imbere uwo mushinga uzaba warangiye.
Phanuel Sindayiheba yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ati: “ Iki kiraro giteganyijwe guhuza Umurenge wa Nkanka n’indi mirenge ya Rusizi n’ikirwa cya Nkombo. Akarere, k’ubufatanye na Leta, ni ko kari gukora uyu mushinga.”
Kizaba gishobora kunyurwamo n’ibinyabiziga, bityo abaturage babone ubundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwa mbere bwagaragaje ko hashobora kubakwa ikiraro cya metero 370, mu gihe ubushakashatsi bwari bwabanje bwari bwatanze igitekerezo cy’ikiraro gifite uburebure bwa metero 800.
Bivuze ko hakirebwa mu by’ukuri ibikenewe n’uburebure nyabwo bw’ikiraro gikenewe ngo Nkombo icike ku bwigunge imazemo imyaka myinshi.
Uyu mushinga wari warabanje guteganyirizwa miliyari Frw 6 ariko amafaranga nyayo azakenerwa akazaterwa n’ibizagaragazwa n’ubushakashatsi.
Ubusanzwe, ubwato bwemerewe gutwara abantu bava i Nkombo bajya ahandi cyangwa abava ahandi bajya i Nkombo guhera saa 6:00 za mu gitondo kugeza saa 1:00 z’umugoroba.
Byiyongeraho ko gutega ubwato bihenda kubera ubuke bwabwo n’ubwinshi bw’abagenzi ndetse no guteganya ibyago bigendana no gukoresha amazi.
Ikirwa cya Nkombo
Nkombo iherereye mu Murenge wa Nkombo ku ntera ya kilometero hafi 11 uvuye mu mujyi wa Kamembe.
Iki kirwa gifite ubuso bwa kilometero kare hafi 21, kandi imibare y’Akarere igaragaza ko gituwe n’abantu 18,637.
Abaturage benshi bo kuri iki kirwa batunzwe n’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere w’amazi, Rwanda Water Resources Board mu mwaka wa 2025, cyasohoye gahunda kise Lake Kivu Water Master Plan, yasohotse muri Werurwe 2025, igaragaza inzira ubwato buzajya bunyuramo n’ingamba zo kurinda umutekano, harimo gushyiraho utumenyetso two mu mazi (buoys) n’ibimenyetso byerekana inzira.
Ku baturage ba Nkombo ariko, ikiraro gihoraho nicyo cyabafasha bifatika, kikaba cyakunganirwa n’inzira zo mu mazi zisanzwe zikorwa zikongererwa uburyo bwo kucyambuka butekanye.

