Sosiyete sivile y’u Rwanda- binyuze mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO -ivuga ko kuba ntacyo urugaga rw’abikorera “PSF” ruratangaza ku ngamba za Leta zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, ari ikintu kidakwiye.
Mu kiganiro ‘Urubuga rw’itangazamakuru’ cyatambutse kuri Radio Isango Star ku Cyumweru italiki 16, Kanama(8) 2026, abakitabiriye baganiriye ku nkubiri yo guca izo nzoga imaze igihe gito mu Rwanda.
Uwavuga ko iyo ngingo ari yo yaganje izindi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri ayo mataliki, ntiyaba yibeshye.
Ndetse hatangijwe ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bise ‘HEHENICYUMA’, bugamije gukura mu maduka, mu nganda no mu ngo izo nzoga no gukangurira urubyiruko kuzizibukira.
Sam Kabera umunyamakuru na Evariste Murwanashyaka wo muri CLADHO bavugiye mu kiganiro cya Isango ko guca izo nzoga ari icyemezo ‘gishaririye’ ku bashoramari ariko ‘gikwiye’.
Nk’uko Kabera abivuga, mbere y’uko gifatwa, hari inganda zikora inzoga z’ibyuma itangazamakuru ritapfaga kwandikaho kuko ‘zari zitinyitse’.
Igitinyiro cyazikuraga ku ngano z’imisoro zatangaga kandi hari abaturage bahwihwisaga ko hari abantu bakomeye mu nzego za Leta bazifitemo imigabane, bigatuma zitisukirwa.
Sam Kabera ati: “…Ugasanga rero rimwe na rimwe, mu gukora inkuru, hari umunyamakuru wagaragazaga ibya ziriya nganda, urwavugwaga cyane rwari urwa Ingufu Gin, uyu munsi ndi kuruvuga ariko mbere iyo twaruvugaga twaravugaga ngo uruganda ruri hakurya ya Ruriba. Ukavuga ko nihagira n’umuntu uza kuntambikana, ndi buvuge ko iyo wambutse Nyabarongo, ubona inganda nyinshi.”
Kuri we, ibi byatumye izi nganda zirushaho kumva ko ari ntakorwaho, akemeza ko kuba Leta yarazifunze byari mu nyungu z’abaturage kurusha gukunda imisoro.
Murwanashyaka Evariste nawe asanga ibyakozwe ari ukureba kure mu nyungu z’u Rwanda rw’ahazaza.
Ati: “ Nka CLADHO tukimara kumva iki cyemezo, twacyakiriye neza. Burya iyo ubuzima bw’umuntu bwagize ikibazo, ubwo nyine n’uburenganzira bwe buba bwamaze kuhatakarira.”
Mu burenganzira bwa muntu avuga ko bwahungabanaga, harimo n’ubwa abana bavugwaga mu itangazamakuru ko bishwe n’inzoga, amakimbirane mu ngo yaterwaga n’izo nzoga kandi akaganisha k’ugukubita no gukomeretsa, gutana n’ibindi.

Muri CLADHO mu mezi atandatu ashize, bakiriye ibibazo 30 mu bashakanye bishamikiye k’ukunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kandi byakuruye amakimbirane yagiye agana no ku bwicanyi.
Abana 50 bavuye mu ishuri kubera ko ababyeyi babo batabahaye iby’ibanze ngo bige neza bidatewe n’uko bakennye ahubwo ari uko amafaranga ashirira mu nzoga.
Ku byerekeye igihombo abari barashoye mu nganda bagize, CLADHO ivuga ko bakwiye kumva ko gufata kiriya cyemezo byakozwe ‘mu buryo bwihuse’ kubera ingaruka zikomeye izo nzoga zagiraga ku baturage.
Murwanashyaka ati: “ Kubera ukuntu izo nzoga zakwiraga mu baturage mu gihe gito, byari ngombwa ngo izo ngamba zihita zifatwa.”
Icyakora, anenga ko mu kumena izo nzoga, nta bahagarariye PSF babaga bahari cyangwa ngo mu baje kureba aho zimenwa, hagire abahakorera ubukangurambaga bw’ububi bwazo.
Asanga byari ngombwa ko hagira bamwe mu bikorera ku giti cyabo bagombaga kuzana n’inzego z’umutekano bakabwira bagenzi babo ko kuba inzoga zabo zimenwa bitagize akarengane, ahubwo ari ukurengera u Rwanda rw’ahazaza.
Kuba mu kumena izo nzoga ahanini haragaragaye abashinzwe umutekano, byeretse abaturage ko ari ikibazo cy’umutekano mu gihugu ariko ntibyabereka ko ari igikorwa gihuriweho n’abandi bo mu zindi nzego z’imibereho rusange y’abaturage.
Abantu b’ibyiciro bitatu batandukanywe…
Mu mboni ya Sosiyete sivile, hari icyo inzego zikwiye gutandukanya mu gukurikirana abavugwa muri iyo dosiye.
Abagize icyiciro cya mbere gikwiye gukurikiranwa, ni abatanze ibyemezo by’uko inganda runaka zemerewe gukora izo nzoga kandi batasuzumye niba zujuje ibisabwa byose.
Abandi ni abahawe ibyo byangombwa kuko bari berekanye ko bazakora ibisabwa, nyuma bagakora ibyo bataherewe ibyo byangombwa, ‘ibyari ubuziranenge bigahinduka uburozi.’
Abagize icyiciro cya gatatu kandi gikwiye gusumanwa ubushishozi ngo batarengana ni abacuruzi barangura, kuko bo baranguye ku muntu ufite ibyangombwa, babikora badafite amakuru y’uko yakoresheje nabi uburenganzira yahawe n’amategeko.
Kuri Sosiyete Sivile, abo bantu bakwiye kudohorerwa kuko bagushijwe mu gihombo batagizemo uruhare.
Murwanashyaka ati: “ Aba bantu bakwiye kubwirwa uko bizagenda kuko ubukungu n’imibereho yabo byasubijwe inyuma.”
Kugira ngo abo bacuruzi bazahabwe impozamarira, asanga byari bikwiye ko mbere yo kwamburwa izo nzoga, bagombaga guhabwa urupapuro rwanditseho ingano y’ibyabo byatwawe kugira ngo nibizaba ngombwa bazahabwe ingurane ihuje nabyo.
Abagomba kuzishyura ibyo, si Leta izabibishyura ahubwo ni ba nyiri inganda zakoze uburozi.
Ubwo ikigo Ingufu Gin Ltd kiri mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi cyafungwaga, Taarifa Rwanda yabajije umunyamategeko wacyo icyo abivugaho kuri WhatsApp yarasubije ati: “Itangazo rirahari rifunga inganda niribuza gutumiza hanze Spirit. Ndumva bihagije. Ni icyemezo cy’ubuyobozi bw’igihugu kigomba kubahirizwa. Nta bindi!”
RIB ibivugaho iki?

Dr Thierry Murangira uvugira Urwego rw’Ubugenzacyaha aherutse kubwira itangazamakuru ko iby’indishyi-yaba ku bacuruzi bahombeye muri iyi nkubiri, yaba n’abantu bafite ababo bashegeshwe n’izo nzoga- bizasuzumwa n’inkiko.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuwa Kane ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, Murangira yavuze ko abazaregera inkiko bazategereza icyo zizanzura ku ndishyi ku byago cyangwa igihombo izi nzoga zateje.
Abasesengura ibintu bakabihuza n’ibindi bavuga ko inzoga bita ‘ibyuma’ zari zarazonze urubyiruko k’uburyo imirimo isaba imbaraga no gutekereza neza mu guteza igihugu imbere yari buzabure abayikora.
Polisi ivuga kandi ko mu minsi irenga 15 ya Kanama(8) uyu mwaka, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byaterwaga n’ubusinzi byagabanutseho kimwe cya kabiri bitewe n’icibwa ry’izo nzoga.
Hagati aho, ishami ry’iyamamazabikorwa n’itumanaho muri PSF ryasezeranyije Taarifa Rwanda ko mu masaha ari imbere bari batugezeho icyo bavuga ku byo Sosiyete sivile ibavugaho…

