Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta batangiye kuganira, hifashishijwe ikoranabuhanga, na zimwe mu nzego zigenerwa ingengo y’imari ya Leta hagamijwe kumva ibitekerezo byazo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2026/2027-2028/2029.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa niwe waraye ugejeje iyo mbanzirizamushinga ku Mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko.
Ni inyandiko itanga ishusho rusange y’imishinga Leta iba igetaganya kuzashoramo amafaranga, ikabanza kuyigeza ku Nteko ishinga amategeko.
Nyuma yo kubikora, Sena ibitangaho ibitekerezo ikazabigeza ku Mutwe w’Abadepite nawo ukabisuzuma ari nako ubishyiramo ibyo usanga bikenewe nyuma bikazagezwa kuri Guverinoma.
Mu biganiro Inteko iri bugirane n’ibyo bigo, harasuzumwa gahunda z’iterambere ry’Igihugu zateganyijwe mu ngengo y’imari y’izo nzego n’ uburyo bwo gushaka ibisubizo ku bibazo byaba bihari.
Ibigo biri buganire kuri izo ngingo ni ibishingiye kuri MINALOC ari byo Komisiyo y’amatora, Ikigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo n’abasirkare, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga n’ikigo cy’igororamuco, Intara zose, uturere n’Umujyi wa Kigali.
Hari kandi ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ubutabera birimo Ikigo gishinzwe kuvugurura amategeko, Urwego rw’ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha bwa Repubulika n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga.
Ibindi bigo ni ibishamikiye kuri MINUBUMWE ari byo urwego rw’igihugu rw’intwari, impeta n’imidali y’ishimwe n’Inteko y’umuco n’ururimi.
Hari ibigo bya MINAGRI ari byo RAB na NAEB, hagakurikiraho ibigo bishamikiye kuri MINICOM ari byo Ikigo gishinzwe ubuziranenge, Ikigo cy’amakoporative, NIRDA na RICA.
Ibindi bigo ni RDB na RMB.


