Mu mwaka wa 2018, mu mujyi wa Kigali hatangirijwe isoko rusange ry’Afurika ryitwa Africa Continental Free Trade Area, AfCFTA. Ubwinshi bw’urubyiruko n’abagore mu batuye Afurika butuma ari bo bagize icyiciro kinini gikwiye kungukira mu mikorere y’iryo soko.
Icyakora, uruhare rw’ibyo byiciro muri ubwo bucuruzi ntiruragera ku kigero kifuzwa.
Imwe mu mpamvu ibitera ni ubumenyi buke bw’ahari amahirwe yo gushoramo cyangwa kubyaza umusaruro, bigatuma batitabira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kutagira uruhare rugaragara muri ubwo bucuruzi bigira ingaruka no ku rubyiruko rwo mu Rwanda n’abagore b’aho.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko kugeza muri Kamena(6) 2026, ubushomeri mu rubyiruko bwari ku ijanisha rya 15.7%; mu bantu bakuru buri kuri 11.9%. naho mu bagore ari 15.5% mu gihe mu bagabo bwari 11.6%.

Mu rwego rwo gufasha abagore n’urubyiruko bo mu Rwanda kungukira mu isoko rusange rya Afurika, i Kigali haherutse kubera amahugurwa yigiwemo uko ibyo byiciro byakwigobotora izo nzitizi.
Yateguwe n’abakora muri porogaramu y’ubucuruzi mu bunyamabanga bukuru bwa AfCFTA akaba yaribanze ku bikidindiza urubyiruko n’abagore bigatuma batitabira imikorere y’iryo soko.
Umuhuzabikorwa muri iyi porogaramu witwa Dr. Odilia Birenam Gnassingbé-Essonam, ukora mu kitwa African Capacity Building Foundation (ACBF), yavuze ko isoko rya Afurika ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo, cyane cyane ku rubyiruko.

Essonam ati: “Isoko rya Afurika ryaba intandaro nziza y’iterambere, kandi urubyiruko rufite amahirwe akomeye yo guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bw’aho rukomoka.”
Ku ruhande rwarwo, u Rwanda ruvuga ko rwiyemeje kugira uruhare rwisumbuye muri iryo soko binyuze mu bintu bitatu rwagejeje kuri iryo soko.
Ibi ni itumanaho, urwego rw’imari, ubwokorezi, ubukerarugendo n’iby’ingendo mu kirere.
Nk’uko umwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo witwa Christian Iradukunda aherutse kubibwira itangazamakuru, kongererwa ubumenyi mu mikorere y’iryo soko byakongerera abantu uburyo bwo kurishoramo.
Ati: “Uko amahugurwa nk’aya akomeza kongererwa abikorera n’abari mu bucuruzi na logistique, ni ko bituma turushaho kumenya uko twakisanga ku isoko rusange rya Afurika.”
Umugore washoye mu buhinzi witwa Kobusingye nawe yavuze ako hagomba no kubaho ubwishingizi bwo kuzagoboka umuntu uzahura na birantega mu bucuruzi bwe kuri iryo soko.
Umukozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe ibicuruzwa na serivisi byoherezwa ku masoko mpuzamahanga Gloire Kayitare avuga ko kuba u Rwanda rwarasinye amasezerano yo kugeza ziriya serivisi ku isoko rusange rya Afurika byari bigamije ko rizagirira akamaro urubyiruko n’abagore.
U Rwanda kandi muri ayo masezerano rwiyemeje kuzorohereza ibindi bihugu nabyo bikaruzanamo izo serivisi.
Ati: “Ibyo twohereza yo nabo bagomba kubyohereza ino, kandi izo serivisi zose uko ari eshanu ubu ziri gutanga umusaruro.”

Dr. Odilia Birenam Gnassingbé-Essonam ukora mu kitwa African Capacity Building Foundation (ACBF) ari nacyo cyateguye ayo mahugurwa asanga kugira ngo urubyiruko n’abagore bazagere kuri iyo ntera, bazakeneye gufashwa kubaka ubushobozi.
Twagirumukiza François uyobora PSF avuga ko serivisi z’ikoranabuhanga ari zo zigize igice kinini cy’ibyo u Rwanda rugurisha kuri ririya soko cyane cyane mu Burengerazuba bwa Afurika urugero nko muri Ghana no mu Burasirazuba bwa Afurika aho ruherereye.
Kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu mwaka wa 2025, u Rwanda rumaze kohereza mu bihugu 10 ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyari Frw 1,2.
Isoko rusange rya Afurika rigizwe n’ibihugu 54 bigize Afurika yunze ubumwe rihurije hamwe abantu miliyari 1.4 rifite umusaruro mbumbe (GDP) ugera kuri hafi tiriyari $3.4.

