Burundi: Hafatiwe Intwaro Nyinshi Zahageze Bidakurikije Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Abantu babiri barimo umunyamahanga bivugwa ko ari uwo muri Afurika y’Epfo bafungiwe mu Burundi bashinjwa gucuruza intwaro mu buryo butemewe.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta y’u Burundi witwa Rose Nkorerimana avuga ko hatangiye gukorwa amadosiye kuri abo bantu batawe muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’intwaro hifashishijwe inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Kabiri italiki 18, Kanama(8) 2026 nibwo mu Biro by’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Burundi hasohotse itangazo rivuga kuri iyo ngingo.

Iryo tangazo ryasinywe na Rose Nkorerimana, rivuga ko iryo tsinda rigizwe n’abanyamahanga n’abaturage bamwe b’u Burundi, rikavuga ko bakoresheje inyandiko mpimbano kugira ngo bashobore kunyuza intwaro ku butaka bw’u Burundi.

Muri iryo tangazo ntihavugwa aho izo ntwaro zari zikuwe n’aho zajyanwaga.

Umunyafurika y’Epfo ukurikiranyweho uruhare muri ibyo byose yitwa Du Toit Wayne Patrick n’Umurundi watangajwe ko yitwa Muco Eddie, bombi bakaba bamaze gutabwa muri yombi, hakaba hafashwe intwaro nyinshi, zitasobanuwe ubwoko bwazo.

BBC yanditse ko abashinjwa ntacyo baravuga ku byo bashinjwa.

Umushinjacyaha mukuru avuga ko akomeje “iperereza rya ngombwa ngo hamenyakane neza uko ibyabaye byagenze no kugira ngo umuntu wese cyangwa umuryango [ikigo] byagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikowa ry’ibi byaha abiryozwe nk’uko amategeko y’u Burundi abiteganya”.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *