Urwego rushinzwe iby’indege muri Kenya rwavuze ko iyi kajugujugu yari ivuye mu ku kigo gishinzwe iby’urusobe rw’ibinyabuzima kitwa Loisaba Wildlife Conservancy yerekeza mu gace k’umugezi wa Ewaso Ngiro ikora impanuka ahagana saa 9:13 za mu gitondo kuri uyu wa Kane italiki 19, Kanama, (8) abari bayirimo bose barapfa.
Iyo mpanuka yabaye indege iri kuguruka hejuru y’umusozi wa Ololokwe mu Ntara ya Samburi mu Majyaruguru ya Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya.
Abapfuye ni Abanyamerika batanu n’umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi mu gihugu cya Equateur kiri muri Amerika y’Amajyepfo, akaba yapfanye n’umugore we.
Uwo muyobozi witwa Michele Sensi-Contug yari kumwe n’umugore we usanzwe ari umuhanzi w’imideri witwa Stephany Hollihan.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Samburu, David Nkoroi, yabwiye abanyamakuru ko abantu bose barindwi bari muri iyo ndege bapfuye.
Umuyobozi w’ikigo Lady Lori Helicopters gifite izo ndege zitwara ba mukerarugendo yavuze ko iyo kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo bari mu rugendo rwateguwe n’ikigo cy’ubukerarugendo gikomeye cya &Beyond.
Hatangiye iperereza ryo kumenya icyateye iyo mpanuka ikomeye kandi Ibiro bya Perezida wa Equateur byihanganishije umuryango wa Sensi-Contugi mu butumwa bwashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Equater yavuze ko Ambasade yayo iri muri Afurika y’Epfo iri gukorana n’abayobozi bo muri Kenya muri iyo dosiye kuko ubundi iki gihugu nta cyicaro cya Ambasade kigira i Nairobi.
José Suárez, umwe mu bayobozi b’ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikoresha ururimi rw’Icyesipanyolo, Telemundo, na we ari mu bapfiriye muri iyo mpanuka, nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Suárez yari Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa za televiziyo nyinshi za Telemundo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Ambasade y’iki Gihugu muri Kenya iri kuvugana n’abayobozi bo muri icyo gihugu kuri iyo dosiye.


