Nyuma y’amezi ane abahanga mu bumenyi bw’isi, ubw’ibinyabuzima n’abarengera ibidukikije biga imiterere y’ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu, k’ubufatanye na RDB, bagiye kwiga uko ibirwa birenga 113 byo muri iki kiyaga byahuzwa bigakorwamo pariki.
Intego ya RDB ni ukongera amafaranga asanzwe avuga mu bukerarugendo rwa za pariki, akazaboneka binyuze mu kubungabunga ibyo birwa ngo bibe ubuturo bw’inyamaswa n’ibimera bishishikaza ba mukerarugendo.
Abo bahanga bari kumwe n’abandi basanzwe bakorera m kiyaga cya Kivu bazi imiterere yacyo, bakaba bari kureba uko ibyo kugitunganya byakorwa vuba kandi neza.
Dr Déo Ruhagaze wungirije mu buyobozi bw’Umuryango wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima avuga ko mu nama yaraye ibahuje, bigiye hamwe uko ibyo byose byakorwa gihanga.
Ati: “ Twahuriye aha turi impuguke 30 n’abandi bamenyereye iki kiyaga cya cya Kivu. Turi kureba ibi birwa, tukareba impamvu zatumye tubihitamo, aba bose bicaye hamwe bigira hamwe iyi nyigo.”
Umwe muri abo bamenyereye iby’ikiyaga cya Kivu ni Moïse Niyomugabo usanzwe uyobora Koperative y’abasare batembereza ba mukerarugengo mu kiyaga cya Kivu.
Avuga ko mu kwezi kumwe, basurwa na ba mukerarugendo 1000.
Yabwiye RBA ati: “ Dukurikije uko tubona imibare, dusanga dusurwa naba mukerarugendo bagera ku 1000 mu kwezi.”
Abenshi muri abo, ni abanyamahanga.
Abahanga bavuga ko ibirwa byose biri mu kiyaga cya Kivu atari ko bizagirwa pariki.
Umukozi wa RDB witwa Frank Dushimirimana avuga ko mu mezi ane ashize, bakoze iyo nyigo kandi ngo ikigamijwe ni uko ibizakorwa byose bizaba biri mu nyungu z’abaturage.
Ati; “Iyo nyigo izaba ibereye umuturage uturiye ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu, ariko ahanini hakazerebwa ibibereye igihugu muri rusange.”
Umuhanga witwa Dr. Ange Manishimwe avuga ko gusana ibirwa byo muri Kivu ari ikintu gikwiye kuko byari byarangijwe n’ibikorwa by’ababituriye cyangwa abandi babigezemo kubera impamvu zinyuranye.
Ibi byatewe n’uko nta buryo buhamye bari buhari bw’uko ibyo birwa byagombaga kubungwabungwa.
Nk’uko abivuga, nihajyaho pariki ihuza ibyo birwa hazakurikiraho gushyiraho amategeko agenga umutekano wabyo, abirinde kwangirika.
Ibarura rigaragaza ko mu kiyaga cya Kivu harimo ibirwa 113 kandi 43 biri mu Karere ka Rutsiro.
Hari bimwe bigituweho, hakaba n’ibindi byimuwemo abaturage.
Ibigituwe bihura no kwangirika bitewe n’ibikorwa by’ababituye, iyi ikaba imwe mu mpamvu bikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
U Rwanda rugambiriye ko mu myaka itatu iri imbere(2029) ubukerarugendo buzaba bwinjiriza igihugu Miliyari $1.

