Abagize Uruhare Mu By’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge N’Ibiyobyabwenge Tuzahangana Nabo- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Kagame yagarutse ku nzoga z'inkorano zimaze igihe zirwanywa.

Perezida Kagame avuga ko kuba harapfuye abantu bagera kuri 30, hari n’ubwo hari n’abageraga ku 100 mu munsi imwe, akemeza ko abakoze cyangwa abakora ibyo bakwiye kwitega guhangana na Leta.

Avuga ko ikibazo cy’ubuzima bw’Abanyarwanda gifite uburemere k’uburyo nta buyobozi bwabibona ngo burenze ingohe bikomeze.

Avuga ko nta nganda u Rwanda rushaka zo guhitana abantu, ngo abo zihitane haba abazizanira ibikoresho by’ibanze n’abazigurura bombi zikabahitana.

Avuga kandi ko ikindi igihugu kitari bwemere harimo n’uko harimo  izaturikahaga byaturukaga hanze zitujuje ubuziranenge zikica abantu, bikabica uwo munsi, mu cyumweru hakaba n’abo zizica buhoro buhoro kugeza umuntu anogotse.

Ibyo gutekereza igihombo cy’inganda avuga ko nta mpamvu zo kubitekerezaho ukirengagiza impfu z’abantu zihitana.

Kagame avuga ko igihugu kitari bureke ngo abaturage bacyo bapfe gutyo, akemeza ko abafunzwe bazize ko icyo bashyiriweho cyo kurinda ubuzima bw’abaturage ahubwo bareka abantu bakicwa n’ibyo bicuruzwa.

Ku byerekeye uko RIB na Polisi berekana abakekwaho ibyaha, Umukuru w’igihugu yavuze ko bibaye birimo ikibazo, izo nzego zagikosora, ariko akavuga ko icyo ari ‘ikibazo gito.’

Nyuma y’uko abahoze ari abayobozi ba Rwanda FDA na RSB, beretswe itangazamakuru, bikurura impaka ku mbunga nkoranyambaga z’uko abantu bagikekwaho ibyaha baba ari abere kuko baba bataraburanishwa bityo ko amasura yabo cyangwa ibindi bihuzwa nabyo, atari akwiye gushyirwa ku karubanda.

Yaburiye abantu bose bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwose bagomba kwitega guhangana n’inzego zibishinzwe.

Kuri we, inshingano ye ni uguharanira ko abaturage ayobora babaho neza, baticwa n’ibintu abantu bashobora kwirinda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *