Mu mwaka wa 2020, igikomangoma Harry n’umugore we Meghan berekeje i Hollywood muri Leta ya Califonia bamaze gusinyana n’ikigo Netflix yari afite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari. Bari biteze gukora ibiganiro na filime zitanga ubutumwa bwubaka kandi bushishikaje, bikabakungaza kurushaho.
Icyakora- nk’uko Abanyarwanda babiciyemo umugani- inzira ntibwira umugenzi kandi hari ubwo icyizere kiraza amasinde.
Nyuma y’imyaka ibiri bagezeyo, Netflix yasohoye filime mbarankuru yagombaga kuzasohoka mu byiciro( episodes) bitandatu yitwa “Harry & Meghan”, iza ivuga ku mpamvu zabateye kuva iwabo mu Bwongereza n’ibibazo bari bafitanye n’umuryango w’ibwami.
Mu minsi ine ya mbere, iyo filime yarebwe n’abantu miliyoni 23.4, ihita iba filime mbarankuru Netflix yari imaze gusohora ikarebwa cyane muri icyo gihe gito.
Muri rusange, kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 70.
Nta kindi gikorwa Harry na Meghan bakoze kuri Netflix cyigeze kigera kuri uwo mubare.
Mu bindi bakoze harimo icyo bise “Live to Lead”, kikaba ikiganiro cy’ibice birindwi baganiragamo n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye, ndetse na filimi bise “Polo” ikaba filime mbarankuru ivuga ku mukino wa polo.
Mu mwaka wa 2025, Netflix ntiyongereye amasezerano yari ifitanye na Harry na Meghan.
Muri uwo mwaka, rero nibwo ibibazo byatangiye guhindura isura, ndetse n’amasezerano yabo na Spotify, yari afite agaciro kanini mu madolari, ntiyatanze umusaruro wari witezwe.
Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Hollywood bavuga ko inkuru ya Harry na Meghan isa n’izindi nyinshi z’abantu bajya yo bafite inzozi zikomeye zo kwamamara ariko bikarangira uko batari babyiteze.
Leo Braudy, umuhanga mu mateka y’imyidagaduro usanzwe ukorera muri Los Angeles(umurwa mukuru wa California), yavuze ko Hollywood ituma abantu benshi bagira imyumvire y’uko kuba icyamamare ari ibintu byoroshye kuwo ari we wese.
Ati: “Buri wese aratekereza ati: ‘Ndi mwiza cyangwa ndi mwiza cyane. Niba abandi barashoboye kugera muri Hollywood, nanjye nabishobora.”
No mu mateka, abantu bafite amafaranga menshi cyangwa ububasha mu zindi nzego bagiye bibeshya ko ibyo bakoze bikagira icyo bibagezaho, byatuma bamamara no muri Hollywood.
Harry na Meghan bagarutse imuhira…
Mu myaka itandatu ishize, aba bombi bavuye mu Bwongereza nyuma y’amakimbirane bari bafitanye n’umuryango w’ibwami, bajya gutura muri California, muri Amerika.
Ubusanzwe Meghan ni ho yakuriye kandi ni na ho yari yarakoreye nk’umukinnyi wa filime i Los Angeles.
Ubwo bageraga muri Califonia, batuye mu gace gakize ka Montecito, aho barereye abana babo babiri, Archie na Lilibet.
Ubu aba bana bamaze kwandikwa mu mashuri yo mu Bwongereza nk’uko The New York Times ibyemeza.
Ariko ubu abana babo bamaze kwandikwa mu mashuri yo mu Bwongereza, kandi kwimuka kwabo byateganyijwe guhurirana n’itangiriro ry’umwaka w’amashuri utaha, nk’uko amakuru ya The New York Times abivuga.
Igitekezo kiri mu Bwongereza muri iki gihe ku birebana n’abo bombi, ni uko bagiye gutura muri ubu bwami ‘mu gihe kirekire.’
Icyakora bon go bavuga ko icyemezo bafashe ari icy’igihe gito.
Bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’uko inzu bari batuyemo mbere yo kujya mu Bwongereza bayambuwe, ikaba iherereye hafi y’ibwami.
Amasezerano na Netflix yatangiye kugabanuka
Amahirwe yabo mu kwamamarira muri Amerika yatangiye kugabanuka cyane ubwo Netflix yangaga kongera amasezerano rusange yari ifitanye na bo.
Netflix yari yaragiranye kandi na Meghan ubufatanye ku kirango cy’ibicuruzwa by’ubuzima bwa buri munsi yise “As Ever”, cyari gifitanye isano n’ikiganiro cye “With Love, Meghan.”
Muri ibyo bicuruzwa harimo ubuki bw’indabo z’amacunga bwagurishwaga $28 ndetse n’umwembe n’amapera byagurishwaga $ 14.
Netflix yakoreshaga ishami ryayo rishinzwe ibicuruzwa by’abaguzi mu gukora ibyo bicuruzwa, hanyuma amafaranga yinjijwe akagabanywa hagati y’impande zombi.
Ariko ikiganiro “With Love, Meghan” nticyageze ku rwego Netflix yifuzaga.
Agace ka mbere ‘season one’ karebwe n’abantu miliyoni 6.1, akandi karebwa na miliyoni 2.3, naho agace cyihariye kavugaga kuri Noheli karebwa na miliyoni 2.6.
Netflix imaze kubibona ityo, yahisemo kutongera gukorana nabo akandi gace, ndetse muri Werurwe(3), 2026 ihagarika ubwo bufatanye mu buryo budasubirwaho.
Ubu ibintu byose bagarutse mu maboko ya Meghan.
N’amasezerano na Spotify ntiyagenze neza
Harry na Meghan kandi bari barinjiye no mu gukora ibiganiro bijyanye n’ingingo zitandukanye bita podcast.
Mu 2020, basinyanye na Spotify amasezerano yari afite agaciro ka miliyoni $ 20 ariko bakoze agace kamwe gusa bise “Archetypes” Meghan yakiriyemo Serena Williams na Paris Hilton.
Harry we nta gikorwa yakoze kuri Spotify, nubwo yari amaze hafi umwaka aganira n’iki kigo ku bitekerezo binyuranye.
Ntabwo bizwi niba Harry na Meghan barahawe amafaranga yose yari ateganyijwe muri ayo masezerano y’imyaka itatu, kuko bakoze agace kamwe mu bice 12 byari biteganyijwe.
Umuvugizi wabo n’uwa Spotify bombi banze kugira icyo babibwiraho The New York Times.
Mu 2023, Jeremy Zimmer, wari ukuriye ikigo gishakira abahanzi akazi, United Talent Agency, yavuze ko ikibazo ari uko kuba umuntu azwi cyane bitavuze ko ahita aba umuhanga muri buri mwuga.
Bill Simmons, umwe mu bayobozi ba Spotify akaba n’umunyamakuru uzwi muri podcast, na we yanenze cyane aba bombi nyuma y’uko amasezerano yabo na Spotify arangiye.
Imishinga ya Meghan muri filime
Umushinga wa Meghan uheruka witwa “Cookie Queens”, ukaba filime mbarankuru ivuga ku bakobwa ba Girl Scouts n’uburyo bagurisha ibisuguti ngo babeho, ariko ntiyakunzwe cyane.
Ariko Howard Cohen, ukuriye ikigo cyayikwirakwije, we ntaracika intego ahubwo avuga ko ari igihe cyayo kitaragera ngo yamamare cyane.
Iyi filime yasohotse mu nzu za filime 446 gusa kandi yari ariko imaze kwinjiza hafi miliyoni $1.
Cohen yavuze ko mu gihe filime mbarankuru nyinshi ziri kugorwa no kubona abazireba mu nzu za filime, “Cookie Queens” ni filime yakozwe n’abantu batari ibyamamare ariko yinjije amafaranga menshi kurusha izindi zasohotse muri uyu mwaka kugeza ubu.
Meghan kandi yagiye mu iserukiramuco rya Sundance aho iyi filime yerekanywe bwa mbere, ndetse yitabira n’ibindi bikorwa byo kuyimenyekanisha i Los Angeles na Ojai.
Azagaragara kandi muri filime ya Amazon Prime yitwa “Close Personal Friends”, izasohoka mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Iyi filime irimo Brie Larson na Lily Collins kandi inkuru yayo ibera i Santa Barbara. Meghan akazagaragaramo ubwe, mu gice gito.
Hari kandi ibiganiro by’ibanze by’uko Meghan ashobora kuzagaragara mu gace ka gatatu k’uruhererekane rwa Netflix rwitwa “The Gentlemen.”
Ibizakorwa nibiba nk’uko biteganyijwe, ibyo byose Meghan azabikinira mu Bwongereza.
Ejo hazaza habo ntiharamenyekana
Kugeza ubu, ntabwo bizwi neza uko ubuzima bushya bwa Harry na Meghan mu Bwongereza buzagira ingaruka ku mishinga yabo yo muri Hollywood.
Kimwe n’abandi benshi bagiye muri Hollywood bafite inzozi zo kuba ibyamamare ariko ntibazigereho, Harry na Meghan bamaze kuva muri Amerika gusa ntawe uzi niba batazasubira yo.
Umuvugizi wabo yavuze ko ubucuruzi bwabo buzakomeza nk’uko bisanzwe kandi ngo ntibacika muri Amerika kuko bahafite inzu ya miliyoni $14.5 iri i Montecito muri California.

