Umunya-Nigeria Rema Niwe Uzasusurutsa Abazava Kwita Izina

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Umuhanzi Rema .

Divine Joshua Ikubor wamamaye nka Rema niwe watsindiye kuzasusurutsa abazaba bavuye kwita izina mu muhango uzaba mu ntangiriro za Nzeri(9) 2026.

Igitaramoc ye kizabera muri BK Arena, kikazaba bukeye bw’uko abana b’ingagi bizaba baraye biswe amazina.

Kwita Izina bizaba bibaye ku nshuro 21, insanganyamatsiko ikaba ari “Conservation is Life: Sustaining the Future.”

Rema azafatanya n’abandi bahanzi barimo Kivumbi King wo mu Rwanda. Abandi bahanzi bazitabira iki gitaramo bazatangazwa mu minsi iri mbere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *