Kagame Asaba Ko Imvugo Yo Gushyiraho Isoko Rya Afurika Ikwiye Kujyana N’Ingiro

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru muri Kigali Convention Center  yatangiye ababwira uko ibintu bari buganireho biteye, birimo ubukungu, imibanire y’Akarere, ku bireba isi muri rusange.

Yabanje kandi gushima Abanyarwanda bakoze uko bashobooye ngo igihugu gikomeze guhagarara ku maguru abiri mu bibazo bitandukanye.

Avuga ko ko abaturage bagize uruhare mu gutuma ibyo byose bigenda neza.

Ku byerekeye ubucuruzi bwa Afurika- ari nacyo kibazo cya mbere yabajijwe- avuga ko kuba hari iryo soko ubwabyo bishimishije ariko akemeza ko nubwo ari intangiriro nziza, ariko hakenewe intambwe ngo bitange umusaruro.

Aho kandi ngo niho ibintu bitagenda neza kuko ababyiyemeje batabishyiramo imbaraga ngo bibe impamo.

Ati: “ Niba twarumvaga neza akamaro kabyo, kuki mu kubishyira mu bikorwa habamo kugenda biguru ntege? Ni byiza ko harebwa ikibura ngo ibintu bigende uko byateganyijwe.”

Mu mwaka wa 2018 i Kigali niho yatangirijwe ku mugaragaro iby’iryo soko, icyo gihe Perezida Kagame akaba ari nawe wabitangije.

Intego yari uko ibihugu ibyo bihugu bikorana mu nyungu bisangiye, aho kugira ngo indi migabane y’isi ibe ari yo yungukira uyu mugabane kurushaho.

Kagame kandi yagarutse ku buryarya Perezida w’u Burundi yigeze kumukorera ubwo yamubazaga iby’ingabo ze yashakaga kohereza muri DRC gufasha DRC isanzwe ikorana na FDLR.

Ati: “ Ubwo Abarundi bajyaga muri kiriya gihugu , nahamagaye Perezida w’Uburundi mubaza niba iby’uko hari ingabo z’igihugu cye zaba zagiye muri DRC, ari impamo, ambwira ko ibyo ntabyabayeho.”

Avuga ko u Burundi bwiyemeje gukorana n’abadashakira u Rwanda amahoro.

U Rwanda rwari rwamenye ko hari uwo mugambi, Kagame akavuga ko na mbere y’aho hari abantu bavaga mu Burundi bagatera u Rwanda, kubihuza bikaba byari ikintu cyumvikana.

Kagame kandi avuga ku kuba Ndayishimiye yaramuhakaniye ko nta bantu be yohereje muri DRC ariko nyuma bakaza gufatwa byerekanye umugambi, we akavuga ko kuva icyo gihe u Burundi bukiri muri ibyo, nta kindi kirakemuka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *