APR BBC niyo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball yo mu Rwanda ku nshuro ya kane yikurikiranya. Yabigezeho imaze gutsinda Patriots BBC amanota 114-76 mu mukino wa kane mu mikino bita ‘iya kamarampaka’,.
Yahise ihembwa miliyoni Frw 15.
Kuri uyu wa Mbere italiki 24, Kanama, 2026 nibwo umukino wa nyuma wo guca impaka waraye ubereye muri BK Arena.
Ni umukino watangiye wihuta, abakinnyi nka Adonis Filer na Damaria Franklin bahanganye kuri buri ruhande. Agace ka mbere karangiye APR BBC iri imbere n’amanota 24 kuri 22 ya Patriots BBC.
Mu ka kabiri, umukino wegeranye, abakinyi nka Ndayisaba Ndizeye Dieudonné na Damaria Franklin batsinda kuri buri kipe.
Mu minota itatu ya nyuma, APR BBC yongereye ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Ntore Habimana na Adonis Filer watsinze kenshi amanota atatu bituma ikinyuranyo kizamuka kigera ku manota 14 (53-39).
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC ifite amanota 56 kuri 43 ya Patriots BBC.
Abakinnyi Maouhamadou Diagne na Craig Randall kigera ku manota bakomeje gutsindira APR BBC amanota menshi ku buryo yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 20 bivuze ko yari ifite 73 kuri 53.
Uko iminota yazamukaga, niko Patriots BBC yatakaga icyizere cy’intsinzi.
Aka gace karangiye APR BBC yagejeje ku manota 81 kuri 58 ya Patriots BBC.
Mu gace ka nyuma, yakomeje kugendera muri uwo mujyo yongera ikinyuranyo cy’amanota binyuze ku manota yatsinzwe na Teafale Lenard, Adonis Filer na Uwitonze Justin bongeyeho andi y’inyongera ubwo batsindaga atatu atatu.

Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 114-76, ibona intsinzi ya kane yasabwaga, bityo yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na REG BBC nyuma yo gutsinda RSSB Tigers BBC amanota 96-84, yuzuza intsinzi ebyiri kuri imwe.
Abakinnyi bahize bayobowe na Craig Randall wa APR BBC wabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya kamarampaka, ahembwa miliyoni Frw 2.
Uwatsinze amanota menshi yabaye Damaria Franklin wa Patriots, uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi aba Elliot Cole wa REG BBC.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Niyomugabo Sunny wa Patriots BBC, umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (Regular Season) yabaye Umunya-Nigeria, Garba Chingka Kennedy wa Patriots BBC.
Myugariro mwiza yabaye Umunya-Nigeria Garba Chingka Kennedy wa Patriots BBC ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, mu gihe uwazamuye urwego kurusha abandi muri uyu mwaka yabaye Hubert Sage Kwizera wa Patriots BBC.

