Umuhanzi w’icyamamare muri muzika witwa country, Dolly Parton, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. A
Yapfuye nyuma yo kumara igihe gito arwaye kanseri.
Urupfu rwa Parton rwababaje abakunzi ba muzika hirya no hino ku Isi, ndetse n’ibyamamare byinshi byahise bitanga ubutumwa bwo kumwunamira.
Umuhanzikazi Taylor Swift yavuze ko azakomeza kumutekerezaho muri buri ntambwe y’ubuzima bwe, mu gihe Beyoncé yamwise “inyenyeri iyobora abandi” (the north star).
Umuhanzi w’icyamamare Paul McCartney na we yavuze ko bigoye gutekereza ku Isi itarimo Dolly Parton, naho Oprah Winfrey avuga ko abantu bose bagize amahirwe yo kubaho mu gihe cye barushijeho kuba beza kubera ko yabayeho.
Abakunzi be na bo batangiye kumwunamira.
Bashyize indabo ahari inyenyeri ye iri hanze y’Ingoro y’Icyubahiro ya Muzika ya Country (Country Music Hall of Fame), mu gihe inyubako izwi cyane ya Empire State Building i New York yamurikiwe n’amatara y’ibara ry’umutuku woroshye mu rwego rwo kumwibuka.
Yavuye mu bukene aba umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi
Dolly Parton yavukiye muri Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 14 Mutarama(1) 1946, mu muryango w’abana benshi wari utuye mu bukene bukabije.
Se yari umuhinzi n’umukozi wo mu bwubatsi, naho Nyina akagira abana 12.
Nubwo yakuriye mu bukene, Parton yatangiye kuririmba akiri muto cyane.
Ku myaka 10 yari amaze kugaragara kuri televiziyo zo mu gace k’iwabo, naho afite imyaka 13 atangira gufata amajwi y’indirimbo.
Nyuma yaje kwimukira i Nashville, umujyi uzwi nk’umutima wa muzika ya country muri Amerika, aho yatangiye umwuga wo kwandika indirimbo no kuririmba.
Mu myaka isaga itandatu yamaze mu mwuga, Dolly Parton yabaye umwe mu bahanzi bazwi cyane ku Isi.
Yagurishije alubumu zirenga miliyoni 100 ku Isi yose, yandika indirimbo zigera ku 3,000, ndetse umwuga we umugeza mu muziki, sinema, televiziyo n’ubucuruzi bukomeye ku isi.
“Jolene” na “I Will Always Love You” mu ndirimbo zamugize icyamamare
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Jolene,” “9 to 5,” “Coat of Many Colors” na “I Will Always Love You.”
“I Will Always Love You” yanditswe na Parton mu 1974, nyuma iza kumenyekana ku Isi yose cyane ubwo umuhanzikazi Whitney Houston yayiririmbaga muri filimi The Bodyguard mu mwaka wa 1992.
Indirimbo “9 to 5” na yo yamuhesheje izina rikomeye, cyane cyane nyuma yo gukina muri filimi yitwaga iryo zina.
Yamuhesheje kandi ‘nomination ya Oscar’ kubera indirimbo yayo.
Parton kandi yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye, barimo Kenny Rogers, Linda Ronstadt na Emmylou Harris.
Yegukanye ibihembo byinshi, birimo Grammy Awards 11, kandi yashyizwe mu Nzu y’Icyubahiro ya Rock and Roll mu 2022.
Umuhanzi wari n’umushoramari ukomeye
Dolly Parton ntiyagarukiye ku muziki. Yabaye n’umushoramari ukomeye, cyane cyane binyuze muri Dollywood, pariki y’imyidagaduro iri muri Tennessee yitiriwe izina rye.
Yagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo muri Tennessee, ndetse ibikorwa bye by’ubucuruzi byanabaye isoko yo gutera inkunga imishinga ye yo gufasha abantu.
Umurage ukomeye: gufasha abana kubona ibitabo
Kimwe mu bikorwa bikomeye bizatuma Dolly Parton akomeza kwibukwa ni gahunda yise Imagination Library, yatangije mu 1995.
Yayitangije nyuma yo kubona ingaruka z’ubujiji mu muryango we, kuko Se atari azi gusoma no kwandika.
Intego yari iyo gufasha abana gukunda gusoma bakiri bato, binyuze mu kubaha ibitabo ku buntu.
Iyi gahunda yatangiriye mu gace ka Sevier County muri Tennessee, aho Parton yavukiye, ariko nyuma yagutse igera mu bihugu bitandukanye. Mu 2025, Imagination Library yari imaze gutanga ibitabo birenga miliyoni 300 kuva yatangira.
Uyu mushinga ukomeje guha abana ibitabo bibereye imyaka yabo, cyane cyane kuva bakivuka kugeza ku myaka itanu, hagamijwe guteza imbere umuco wo gusoma no kwiga.
Yagize uruhare no mu bushakashatsi bw’urukingo rwa COVID-19
Mu 2020, Parton yatanze miliyoni imwe y’amadolari mu bushakashatsi bwakozwe kuri COVID-19 muri Vanderbilt University Medical Center. Ubwo bushakashatsi bwagize uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga ryaje gukoreshwa mu gukora urukingo rwa Moderna.
Yanakomeje gutanga amafaranga mu bikorwa byo gufasha abarwayi, guteza imbere uburezi, kurwanya ubujiji no gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.
Umurage usumba muzika
Dolly Parton ntiyagiye mu mateka gusa nk’umuhanzikazi w’indirimbo zakunzwe. Yasize amateka nk’umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi, umushoramari n’umugiraneza.
Kuva ku mwana wakuriye mu bukene bwo mu cyaro cya Tennessee kugeza ku cyamamare cyagurishije abarenga miliyoni 100 z’amarecord, ubuzima bwa Parton bukunze gufatwa nk’urugero rw’uko impano, umurava n’ubushobozi bwo gukoresha izina umuntu afite mu gufasha abandi bishobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi.
Urupfu rwe ku myaka 80 rusize icyuho muri muzika ya country, ariko indirimbo ze, filimi yakinnye, ibikorwa bye by’ubucuruzi ndetse n’ibitabo yagejeje ku bana hirya no hino ku Isi bizakomeza kuba igice cy’umurage we.

