Ingagi: Tumenye Izo Nyamaswa u Rwanda Ruha Agaciro K’Amadolari Menshi

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwita abana b’ngagi amazina ku nshuro ya 21, reka twige mu magambo avunaguye ubuzima bw’ingagi.

Ubuzima bw’ingagi zo mu misozi bugenda buhinduka uko zica mu byiciro bitandukanye, kuva ku gihe cy’ubwana aho ziba zikeneye cyane uburinzi, kugeza ku bukuru bwazo, aho zimwe zishobora gukomeza kubaho imyaka myinshi nubwo zaba zitakibyara.

Ubwana: Kuvuka kugeza hafi ku myaka itatu

Ingagi zo mu misozi zikivuka ari nto cyane.

Zivuka zifite hagati y’ibiro hafi 1.4 kugeza kuri 1.8, ibi ni hafi kimwe cya kabiri cy’ibiro umwana w’umuntu akivukana.

Nubwo ziba ari nto, ziba zifite imbaraga zo gufata ubwoya bwa Nyina no kumwurira akaziheka ndetse bikaba ku munsi wa mbere.

Guhora hafi ya Nyina

Mu mezi atanu kugeza kuri atandatu ya mbere, umwana w’ingagi aba hafi ya Nyina hafi igihe cyose.

Nyina amuha ubushyuhe, akamuterura kandi akamurinda.

Mu ntangiriro, Nyina ashobora kumukikira akoresheje ukuboko kumwe cyangwa yombi, kugeza igihe umwana amenyeye kwicara neza.

Gutangira gushakashaka no kumenya ibimukikije

Hagati y’amezi ane n’amezi atandatu, umwana w’ingagi atangira kugira amatsiko, akajya kwishikira utuntu duto two kurya.

Atangira gushyira mu kanwa amababi n’ibindi bimera. Ahagana ku mezi umunani atangira kurya ibyatsi bikomeye buri gihe, ari nako akomeza konka nibura kugeza afite imyaka ibiri.

Muri icyo gihe, hafi y’amezi 4–5, atangira kugenda akoresheje amaguru ane kandi akajya kure gato ya Nyina kugira ngo atangire gushakashaka no kumenya ibimukikije.

Kwinjira mu buzima bw’itsinda

Nubwo Nyina ari we umwitaho cyane muri icyo gihe, izindi ngagi zo mu itsinda na zo zishishikazwa n’uwo mwana.

Abavandimwe be bakuru cyangwa izindi ngagi zikiri nto zishobora kugerageza kumufasha.

Uko umwana agenda akura kandi yigenga, izindi ngagi zishobora kumuterura, kumutunganya ubwoya kandi bagakina.

Ubwangavu n’ubugimbi bwa mbere: Hafi y’imyaka 3 kugeza kuri 6.

Gutangira kwigenga

Iki cyiciro gitangira igihe umwana w’ingagi aba amaze kugera ku rwego ‘rufatoka’ rwo kwigenga.

Akenshi bitangira cyane cyane iyo Nyina abyaye undi mwana, bigatuma umwana mukuru ahita acuka.

Igihe cyo gukina cyane

Iki ni cyo gihe ingagi ikiri nto imara ikina cyane kurusha ibindi byiciro by’ubuzima bwayo. Ingagi nto zikina zirwana mu buryo bwo kwigana imirwano, zirukankana ndetse zikazamuka mu biti.

Ibi si ugukina gusa ahubwoa bifasha ingagi nto kubaka imbaraga no kubaka imibanire n’izindi ngagi, ibintu bizayifasha cyane ikuze.

Kubaka imibanire n’izindi ngagi

Muri iki gihe, zitangira kubaka umubano ukomeye n’ingagi iyobora umuryango bita silverback, iba ari yo ikuze ifite ubwoya bw’umweru cyangwa ikijuju ku mugongo.

Ziga kandi uburyo bwo kwitwara mu itsinda ry’ingagi, zibirebera ku ngagi nkuru kandi zigakora nk’uko zibona izindi zibigenza.

Ubwangavu: Hafi y’imyaka itandatu kugeza kuri 12 mu mubiri wazo habamo impinduka zikomeye ku mubiri no mu mibanire hagati yazo.

Ingagi z’ingore

Ingagi z’ingore zitangira kugira ubukure mu by’imyirorokere mu buryo bufatika hagati y’imyaka 8 na 10.

Muri icyo gihe, akenshi ziva mu itsinda zavukiyemo zigashaka umukunzi.

Hari igihe ingagi y’ingore yimukira mu matsinda atandukanye inshuro nyinshi mbere yo kubona ingagi y’ingabo ihitamo kubana na yo.

Ingagi z’ingabo

Ingagi z’ingabo zikiri mu gusoreka zitangira kugira ubushobozi bwo kororoka mbere y’uko umubiri wazo uba umaze gukura neza.

Iki ni igihe gikomeye cyo gukura cyane, aho zikomeza kongera ubunini bw’umubiri ndetse n’amenyo manini.

Ubukure: Kuva ku myaka 12 kuzamura

Ingagi z’ingore

Ahagana ku myaka 12, ingagi z’ingore ziba zarakuze neza. Akenshi ziba zarinjiye mu rindi tsinda, aho zishobora kubyarira bwa mbere.

Ingagi z’ingore zo mu misozi zizwiho kugira igihe kirekire nyuma yo guhagarika kubyara.

Ibi bivuze ko zishobora gukomeza kubaho imyaka myinshi nyuma yo kubyara umwana wazo wa nyuma, rimwe na rimwe bikarenza imyaka icumi. Zishobora kubaho kugeza ku myaka hafi 50–60.

Ingagi z’ingabo

Ingagi z’ingabo zikomeza gukura kugeza hafi ku myaka 15. Iyo zimaze kugera kuri icyo kigero, zitangira kwitwa silverback, bitewe n’ubwoya bw’umweru cyangwa ikijuju buba bwarameze ku mugongo wazo.

Uruhare rwa Silverback

Si buri ngagi y’ingabo ikura ngo ibe umuyobozi w’itsinda.

Kuba ‘silverback’ ashobora kuba umuyobozi biterwa n’ibintu bitandukanye, birimo ubunini bw’umubiri, imbaraga ndetse n’imico y’ingagi.

Ubunini n’imbaraga ni ingenzi mu kurinda itsinda no gukurura ingagi z’ingore.

Ariko ubushakashatsi bwerekana ko ingagi z’ingore akenshi zikunda abayobozi batuje, bahamye kandi bashobora kurinda itsinda, aho gukunda cyane abayobozi b’abanyarugomo cyangwa bakunda kurwana.

Zimwe muri silverback zagize intsinzi mu kuyobora amatsinda yabo ahanini kubera ko zaranzwe n’amahoro bizifasha kuyobora igihe kirekire.

Kuva mu itsinda yavukiyemo

Iyo ingagi z’ingabo zimaze gukura, inyinshi ziva mu itsinda zavukiyemo.

Akenshi zimara igihe zibaho zonyine, nyuma zikagenda zikurura ingagi z’ingore kugira ngo zishyireho itsinda ry’umuryango wazo bwite.

Abantu bagomba kumenya kandi ko iyo wasuye ingagi, ugomba kwirinda kwambara amabara ashashagirana nk’umweru, Umutuku, Umuhondo, Icyatsi kibisi n’andi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *