Nepal: Umwuzure Ukomeye N’Inkangu byahitanye Abantu 31 

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Imibare ikiri iy’agateganyo ivuga ko abantu 31 bamaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe abandi babarirwa mu magana, barimo ba mukerarugendo, bataraboneka, nyuma y’umwuzure ukomeye wadutse mu buryo butunguranye n’inkangu byibasiye agace ko ku mupaka wa Nepal na Tibet.

Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Nepal cyatangaje ko mu bantu baburiwe irengero harimo abarenga 100 baturuka mu Buhinde n’abandi 12 baturuka mu Bwongereza.

Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa na ryo ryatangaje ko muri Tibet-igenzurwa n’u Bushinwa- habaye “icyorezo cyahitanye abantu benshi”, ndetse hari n’ababuriwe irengero.

Amashusho yafashwe na televiziyo ya CCTV muri Tibet agaragaza urukuta runini rw’amazi n’ibyondo byisuka ku nyubako ziri ku mupaka.

Andi mashusho yafatiwe muri Nepal agaragaza abantu bahunga bagerageza kurokoka, mu gihe amazi menshi yari amaze gutangira gutwara ibintu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nepal yavuze ko bishoboka ko uyu mwuzure waba waratewe n’umutingito wateje urubura rwinshi rwaguye ku misozi, bigakurikirwa n’amazi menshi n’inkangu.

BBC ivuga ko iyi ari yo mpanuka ikomeye kurusha izindi Nepal yagize kuva ku mutingito wo mu 2015 wahitanye abantu hafi 9,000.

Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ryatangaje ko muri Tibet hahuye n’akaga gakomeye kandi ko hakiri abantu benshi baburiwe irengero.

Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano ziri ku mupaka agaragaza inyubako zisa nizarengewe burundu n’ibyondo n’amazi.

Kumenya neza ubukana bw’ibiza bibera mu Bushinwa akenshi biragorana, kubera ko itangazamakuru ryaho rigenzurwa cyane na Leta, cyane cyane mu gace ka Tibet.

Ibyo niko BBC ibyemeza.

Ariko kuba Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ubwe yatanze amabwiriza ku bijyanye n’iki kibazo, ni ikimenyetso cy’uko iki kiza gikomeye cyane.

Yasabye abashinzwe ubutabazi gukora ibishoboka byose kugira ngo bashakishe abantu baburiwe irengero.

Umupaka wo mu Karere ka Gyirong ni wo nzira nyamukuru ikoreshwa na ba mukerarugendo n’ibinyabiziga hagati y’u Bushinwa na Nepal.

Abaturage bagera ku 4,000 ni bo batuye muri ako gace.

Abakozi bo muri ako karere babwiye BBC ko hari n’imishinga myinshi y’ubwubatsi y’Abashinwa yari iri gukorerwa hafi y’umupaka wa Tibet.

Ibigo bitandukanye by’ubutabazi byoherejwe muri ako gace, harimo n’itsinda ry’abantu 200, rigizwe n’inzobere mu bijyanye n’ubutaka, ubwubatsi n’ubutabazi bwihutirwa.

Iri tsinda ryahawe ibikoresho birimo indege nto zitagira abapilote (drones) zo gukora igenzura, ibyuma bya 3D laser bifasha gusuzuma ahabereye ibiza, ibyuma bishakisha abantu bari munsi y’ibirundo ndetse n’ibikoresho byo gutabara.

Imihanda, itumanaho n’umuriro w’amashanyarazi muri ako gace na byo byangiritse cyane kandi ibikorwaremezo bimwe byangiritse cyane.

Ibice byinshi bya Nepal byibasiwe

Uduce twinshi two mu bice biri hafi y’umupaka wa Nepal n’u Bushinwa twangiritse bikomeye.

Abayobozi bavuga ko abantu benshi bapfuye ndetse n’ibintu byinshi bikangirika, ariko kugeza ubu nta mibare yuzuye y’ibyangiritse cyangwa umubare nyawo w’abahitanywe n’iki kiza uratangazwa.

Uturere twa Rasuwa na Nuwakot, turi ku nkengero z’uruzi rwa Bhotekoshi, ni two twibasiwe cyane.

Nubwo dutuwe n’abantu bake, imihanda yaho ni ingenzi cyane kuko ikoreshwa mu bucuruzi hagati ya Nepal n’u Bushinwa.

Ibikorwa remezo by’ingenzi birimo ingomero n’ibikorwa bitanga amashanyarazi, imihanda minini n’ibiraro byangiritse cyangwa birasenyuka.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeje ko umubare w’abapfuye umaze kugera nibura kuri 31.

Umwe mu bavugizi b’abatuye aho hantu yabwiye BBC ko ubwinshi bw’ibyangiritse “burenze ibyo umuntu yakwiyumvisha.”

Abantu ibihumbi, barimo abaturage b’u Buhinde, bakunze kunyura muri aka gace bajya gusura Kailash Mansarovar, ahantu hera h’abayoboke b’idini rya Hindu haherereye muri Tibet.

Buri mwaka, mu gihe cy’umunsi mukuru wa Hindu uzwi nka Janai Purnima, Abanya-Nepal babarirwa mu magana na bo bajya gusengera ahitwa Gosaikunda, ahantu hera hegereye pariki y’igihugu yo muri ako karere.

Ikindi ni uko uko amasaha agenda akura, ari ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu biri kurushaho kugorana.

Si ubwa mbere aka gace kibasiwe n’umwuzure ukomeye

Umwaka ushize, umwuzure ukomeye wabereye muri aka gace wahitanye abantu 18, wangiza ibintu bifite agaciro karenga miliyari 6 z’amafaranga ya Nepal, angana na miliyoni 46 z’amapawundi.

Iyi mpanuka rero yongeye guteza igihombo gikomeye ku buzima bw’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo, mu gace kigeze kuzahazwa n’ ibibazo nk’ibi mu myaka ishize.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *