Muri Niger, kuva mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki ya 28 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 29, Kanama(8) 2026, mu murwa mukuru Niamey humvikanye amasasu menshi ndetse n’amasasu y’intwaro zikomeye.
Ibyo byumvikanye cyane mu gace gakikije ikibuga cy’indege, ariko no mu mujyi rwagati, hafi y’aho ingoro ya Perezida iherereye.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana uwaba uri inyuma y’iyi mirwano cyangwa uko ibyo byahoshejwe ndetse ngo habe hari n’umutwe runaka wabyigamba.
Abayobozi ba Niger na bo ntibaragira icyo batangaza kuri ibi byabaye.
Amakuru RFI ifite avuga ko abasirikare bategetswe kwambarira urugambo no kuryamira amajanja ku rwego rwo hejuru.
Umwe mu baturage batuye hafi y’ikibuga cy’indege yabwiye AFP ati: “Hari amasasu menshi cyane ndetse n’ibisasu bikomeye twumvise muri joro byumvikana hafi ya Base 101 i Niamey.”
Abandi batangabuhamya benshi na bo bemeje ko bumvise ayo masasu.
Amasasu ya mbere yumvikanye ahagana saa moya z’ijoro, ni ukuvuga saa sita z’ijoro ku isaha mpuzamahanga ya GMT, kandi yakomeje kumvikana kugeza mu rukerera. Ibi byagaragajwe na videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru wo muri Niger, wafashe amashusho y’agace k’ikibuga cy’indege.
Undi muturage wo mu gace ka Koira Kano, mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru, yavuze ko ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ni ukuvuga saa yine ku isaha ya GMT, yumvise amasasu y’imbunda nto yarasaga rimwe na rimwe.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi na bo batangaje ko bumvise amasasu n’ibisasu mu bice bitandukanye by’umujyi.
By’umwihariko, ayo masasu yimvikanye mu gace k’ubuyobozi karimo ingoro ya Perezida ndetse n’inyubako ya televiziyo y’igihugu, gusa abanyamakuru bay obo bakomeje akazi kabo kugeza kuri uyu wa Gatandatu.
Andi makuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga imodoka z’intambara zoherejwe mu gace kari hafi y’ikibuga cy’indege, mu rwego rwo kongera ingabo zihari.
Hagati aho, abashinzwe itumanaho hamwe n’abandi bakorana na Leta bavuga ko hatangijwe uburyo bwo kugenzura ababa bihishe ibyuma y’ibyo byose, byo bikagenzurwa neza.
Ibi kandi si ubwe mbere bibaye kuko muri uyu mwaka (2026) iyi ari inshuro ya kabiri ikibuga cya Niamey kivugiraho amasasu.
Igitero cya mbere cyabaye muri Mutarama(1), ubwo abarwanyi b’umutwe wa Islamic State bagabaga igitero kuri icyo kibuga.
Igitero cya kabiri cyabaye mu mpera za Kamena(6), ubwo abarwanyi ba JNIM, ishami rya al-Qaeda rikorera mu karere ka Sahel, bahagabaga ikindi gitero.
Ingabo za Niger zashoboye guhashya ibyo bitero byombi, ariko mu gitero cyo muri Kamena(6), abasirikare 11 n’abasivili 2 barishwe.
Muri Mutarama(1), Jenerali Abdourahamane Tiani, uyobora ubutegetsi bwa gisirikare bwavutse nyuma ya Coup d’état yabaye muri Nyakanga(7) 2023, yari yavuze ko habaye “intege nke mu buryo bw’umutekano” bwatumye icyo gitero gishoboka.
Yavuze ko intego y’abagabye igitero yari “gusenya ubushobozi bwose bw’ingabo mu bijyanye n’indege.”

