Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi rwakatiye Ntambara Eugène, w’imyaka 66, igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ntambara, uzwi mu nyandiko z’urukiko nka Eugène N., akomoka mu yahoze ari Komini Mbazi, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’u Rwanda.
Urukiko rwamuhamije uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi n’ibindi byaha byakorewe Abatutsi, birimo gusahura no gutwika inzu zabo ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Stade ya Mbazi.
Abashinjacyaha bavugaga ko hari igitero cyahitanye abantu bagera ku 3,000 yagizemo uruhare rwo gutera mo gerenade mu bantu bari bahungiye kuri iyo stade.
Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwari bwasabye ko ahanishwa igifungo cya burundu, buvuga ko ibikorwa yakoze byagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiriye Abatutsi.
Urukiko na rwo rwemeje ko uburemere bw’ibyaha n’ububabare byateje abishwe n’imiryango yabo bisaba igihano cya burundu.
Uko yageze mu Buholandi
Ntambara yahungiye mu Buholandi mu 1998, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaje gutura mu mujyi wa Ede, aho yakomeje ubuzima bwe ndetse aza no kubona ubwenegihugu bw’u Buholandi.
Mu 2014, u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yashinjwaga.
Icyakora, kubera ko yari amaze kubona ubwenegihugu bw’u Buholandi, ntiyoherejwe mu Rwanda.
Ahubwo, inzego z’u Buholandi zatangiye iperereza ryazo ku byaha yashinjwaga, hashingiwe ku ihame ryemerera icyo gihugu kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibindi byaha mpuzamahanga, igihe bari ku butaka bwacyo cyangwa bafite ubwenegihugu bwaho.
Iperereza ryatangiye gukorwa n’itsinda ry’abapolisi b’u Buholandi rishinzwe ibyaha mpuzamahanga mu 2020.
Abashinzwe iperereza bagiye inshuro nyinshi mu Rwanda, babaza abatangabuhamya ndetse banasura ahakorewe ibyaha.
Ku wa 14 Gashyantare(2) 2024, Ntambara yatawe muri yombi mu mujyi wa Ede.
Abashinzwe iperereza bakomeje gukusanya ibimenyetso no kubaza abatangabuhamya, barimo abari mu Rwanda.
Urubanza n’ubuhamya mu kumuhamya ibyaha
Urubanza rwatangiye ku wa 17 Kamena(8) 2026 mu Rukiko rw’Akarere ka La Haye.
Ntambara yahakanye ibyaha byose yari akurikiranyweho, avuga ko na we yahigwaga muri Jenoside kandi ko atagize uruhare mu bwicanyi.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ubuhamya bw’abantu benshi, bavuga ku bikorwa Ntambara yakoze mu gihe cya Jenoside.
Mu iperereza, abapolisi n’abashinjacyaha b’u Buholandi babajije abatangabuhamya barenga 30, benshi muri bo babajijwe bari mu Rwanda.
Urukiko rwaje gusanga ibimenyetso byatanzwe bihagije kugira ngo Ntambara ahamwe uruhare mu byaha bya Jenoside n’ibindi byaha byakorewe Abatutsi.
Urubanza rufite amateka
Uru rubanza ni rumwe mu manza zikomeye u Buholandi bwaburanishije ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Rugaragaza kandi uburyo ibihugu bishobora gukurikirana abakekwaho ibyaha mpuzamahanga n’iyo ibyaha byaba byarakorewe hanze y’ubutaka bwabyo.
Mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye Abatutsi miliyoni mu gihe cy’amezi hafi atatu.
Mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ari na ho Mbazi yari iherereye, abantu barenga 100,000 bishwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Urubanza rwa Ntambara rwasojwe n’icyemezo cy’urukiko cyo ku wa 28 Kanama 2026, aho rwamukatiye igifungo cya burundu.
Ifoto y’ikigereranyo: Umucamanza mu rubanza

