Mu gihe gito u Rwanda ruvuye mu bihe bigoye bya Guma mu Rugo, ubuzima bw’abarutuye burihuta cyane.
Ndetse imibare y’abatunze imodoka zitwa Tesla zizwiho ikoranabuhanga rihambaye ririmo no kwitwara iriyongera nk’uko umwe mu bazicuruza yabibwiye Taarifa Rwanda.
Avuga ko yasanze ikibitera ahanini ari uko abatuye iki gihugu bamaze kumva akamaro ko gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Ati: “Mu by’ukuri, tujya kuzana imodoka za Tesla Y Model byatewe n’uko twabonaga ko abaturage bashaka kugendana na gahunda ya Leta yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”
Ibi bigaragarira no mu kuba 1/2 cya moto zo mu Rwanda zikoresha amashyarazi.
Ni gahunda yageze no muri bisi nini, amashanyarazi akaba ingenzi mu kurinda ikirere guhumana, agahenduka kandi agatuma ibinyabiziga biyakoresha byihuta.
Hari n’abavuga ko Abanyarwanda bakunda ibigezweho, bakaba badashaka gusigara inyuma mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Umwe mu bazi uko ibi binyabiziga bikora, avuga ko imiterere yabyo igendanye n’imihanda y’u Rwanda, haba muri Kigali no mu zindi Ntara, gusa ngo ntizakorana n’imihanda yiganjemo igitaka.
Abahanga mu mikorere y’izi modoka bavuga ko zifite ubwenge buhangano buzifasha kutagonga.
Umwe muri bo ati: “Zigira uburyo butuma zishobora kuba zigiye kugonga ikintu zigahagarara udakandagiye feri.”
Zifite ubundi buryo bwo kumenya ibiri mu ntera ndende iri imbere zikamenya uko zibyitwaramo hakiyongeraho uburyo bwazo bwo kwitwara.
Imodoka ya Tesla Y Model yifitemo n’uburyo bwitwa ‘auto piloting’ butuma ishobora kwitwara kandi nta muntu uyirimo cyangwa akaba ayirimo ariko aticaye mu mwanya wa shoferi.
Ubumenyi busingiye ku ikoranabuhanga ifite butuma imenya ahari ibyapa, ikubahiriza ibyo bisaba byose ndetse n’umupolisi yayihagarika ikumvira.
Ibyo byose ariko bisaba ko iba ifite Interineti y’igisekuru cya Kane (4G) cyangwa se icya Gatanu (5G).
Kuyicaginga ukuzura byishyurwa hagati ya Frw 20,000 na Frw 25,000 kandi niyo yuzuye iba ishobora kugenda kilometero 520 ni ukuvuga intera ingana no kujya i Rubavu inshuro eshatu uvuye i Kigali.
Tesla Y Model igera mu Rwanda ihagaze ku $70,000 ni ukuvuga arenga Frw 100,000,000.

