Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika yagiranye na Venezuela amasezerano ayemerera kugenzura no gucukura petelori y’iki gihugu ingana n’utugunguru miliyari 65 kandi ikazabikora mu myaka 100.
Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Aya masezerano y’amateka yikubye inshuro zirenga ebyiri ubwinshi bw’amavuta Amerika ifite, yongera cyane ubwinshi bw’amavuta dufite, kandi azagabanya ku buryo bugaragara ibiciro bya lisansi ku Banyamerika bose.”
Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez, na we yashimye ayo masezerano, avuga ko azafasha igihugu cye kongera kwiyubaka no kuzahura ubukungu.
Trump yari yarasezeranyije ko Amerika izakoresha umutungo wa Venezuela w’amavuta, ari na wo munini ku isi, nyuma y’uko Amerika ifashe uwari Perezida w’icyo gihugu, Nicolás Maduro, muri uyu mwaka.
Mu minsi ishize, Trump yari ari no ku gitutu cyo kugabanya ibiciro bya lisansi imbere mu gihugu kuko byiyongereye cyane kubera amakimbirane yabaye hagati ya Amerika na Iran.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko aya masezerano ari “intsinzi ikomeye ku Banyamerika no ku Banya-Venezuela.”
Nubwo bimeze bityo, ibisobanuro birambuye kuri ayo masezerano ntibyashyizwe ahagaragara.
Rubio yavuze ku mbuga nkoranyambaga ati: “Ku Banya-Venezuela, aya masezerano azazana ishoramari ry’abikorera rigera hafi miliyari $ 100, ritange imirimo ibarirwa mu bihumbi kandi ihemba neza, kandi rifashe mu gusana no kuzahura ubukungu bwa Venezuela.”
Mu butumwa bwe, Trump yavuze ko Marco Rubio na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth ari bo bageze kuri aya masezerano n’abayobozi ba Venezuela, binyuze mu bufatanye n’abikorera ku giti cyabo.
Nta bisobanuro birambuye Trump yatanze ku bijyanye n’ubwo bufatanye cyangwa ku byo Amerika yemeye n’ibisabwa muri ayo masezerano, icyakora, yavuze ko ayo masezerano yagezweho “nta kiguzi ku musoreshwa w’Umunyamerika.”
Perezida w’agateganyo wa Venezuela yavuze mu itangazo ko ayo masezerano azagira “uruhare rukomeye mu kuzahura igihugu.”
Rodriguez yavuze ko ayo masezerano ateganya guteza imbere ibice 17 by’ingenzi bifite ubushobozi bwemejwe bwo gutanga miliyari 65 z’utugunguru tw’amavuta.
Yongeyeho ko harimo “ishoramari rirenga miliyari $ 100, ndetse n’imisoro irenga miliyari $209 izajya muri Leta.”
Ati: “Aya mashoramari ntabwo azafasha gusa mu kuzahura no kuvugurura urwego rw’inganda zacu, ahubwo azanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, mu gucunga neza umutekano w’ingufu ku mugabane wacu, no kuzana uburinganire burushijeho ku masoko mpuzamahanga.”
Umuyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC mu itangazamakuru, ko muri aya masezerano Leta ya Amerika izagira 55% by’ububasha mu mushinga uhuriweho n’“umushoramari w’umwuga kandi ufite uburambe mu bikorwa bya peteroli muri Venezuela.”
Uwo muyobozi yavuze ko Rodriguez yahaye uwo mushinga uburenganzira bwo gukorera aho hantu mu gihe cy’imyaka 100.
Trump ntiyatanze ibisobanuro byinshi ku masezerano, ari yo mpamvu bamwe bayita amasezerano ‘adasanzwe’ cyane.
Uko bigaragara, ashobora guha Amerika ububasha butaziguye ku mutungo kamere w’igihugu cy’amahanga, usanzwe ufatwa nk’umutungo w’igihugu ubwacyo.
Aya masezerano kandi asa n’aho arenga mu ntera ububasha Coalition Provisional Authority yari ifite ku mafaranga ava mu mavuta ya Iraq, nyuma y’uko Saddam Hussein akuwe ku butegetsi mu 2003 n’igitero cyayobowe na Amerika.
Nubwo bimeze bityo, ntibiramenyekana niba aya masezerano ya Venezuela ashobora guhura n’ibibazo by’amategeko cyangwa ibibazo bijyanye n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu cyo muri Amerika y’Epfo.
Inyandiko nyirizina y’amasezerano hagati ya Washington na Caracas na yo ntirashyirwa ahagaragara.
Perezida Maduro n’umugore we, Cilia Flores, bashimutiwe mu gikorwa cy’ingabo zidasanzwe za Amerika cyemejwe na Trump ku itariki ya 3 Mutarama(1) 2026.
Mu masaha yakurikiye icyo gikorwa, Trump yavuze ko ubutegetsi bwe buzayobora Venezuela kugeza igihe hazabera “ihinduka ry’ubutegetsi rifite umutekano, rikwiye kandi ryatekerejweho neza.”
Yongeyeho ko Amerika izakomeza kugenzura igurishwa ry’amavuta ya Venezuela mu gihe kitazwi.
Venezuela ni cyo gihugu gifite amavuta menshi yavumbuwe ku isi, aho abarirwa hafi ku tugunguru miliyari $ 303. Ariko umusaruro w’amavuta w’icyo gihugu wagabanutse cyane ugereranyije n’igihe wari ugeze ku rwego rwo hejuru mu mpera z’imyaka ya 1990.
Trump yasabye amasosiyete y’amavuta yo muri Amerika gushora nibura miliyari $ 100 mu kongera kubaka no kuzahura urwego rw’amavuta rwa Venezuela.
Yongeye kandi kuvuga ko Amerika ifite uburenganzira ku mavuta ya Venezuela, avuga ko icyo gihugu cyigeze “kwigarurira no kugurisha ku ruhande rumwe amavuta y’Abanyamerika, imitungo y’Abanyamerika n’ibikoresho by’Abanyamerika, bigatuma dutakaza miliyari n’izindi miliyari z’amadolari.”


