Kuki Irungu Risigaye Ryica Benshi?

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Muri iki gihe biragoye kubona abantu bicaye baganira batunamye kuri mudasobwa cyangwa telefoni zabo.

Iyo urebye incuti abandi bafite ku mbuga nkoranyambaga n’ukuntu ziba zibashishikaje, wakeka nta muntu ukicwa n’irungu!

Icyakora kubyemeza gutyo, byaba ari ukwibeshya kuko abahanga mu mibanire n’imitekerereze ya muntu ahubwo bumiwe babonye uko abantu benshi barushaho kwicwa n’irungu.

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu yumva afite irungu.

Kumenya igitera abantu irungu byatuma hari benshi barirwanya.

Hari abumva bafite irungu bitewe n’uko batabona uburyo bwo kumarana n’abandi igihe.

Irungu riterwa n’uko utabonana n’incuti zawe n’abagize umuryango wawe kenshi nk’uko ubishaka.

Hari ubwo biterwa n’uko mu gihe ufite umwanya uba uri wenyine, mu gihe abandi bo baba bari kwishimira ubuzima bari kumwe n’abandi.

Biterwa kandi nuko ko nta ncuti ufite zikunda nk’ibyo ukunda.

Ikigero cy’imyaka yawe, uko ubayeho cyangwa ibindi bintu utagira icyo uhinduraho biri mu bituma usa n’ubayeho mu isi yawe wenyine.

Hari nubwo irungu rikuzonga kubera ko utagifite incuti wahoranye kuko kwahinduye ikigo cy’ishuri, warangije kwiga, wimutse cyangwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari abantu bashobora kumarana n’abandi igihe, ariko bagakomeza kumva bafite irungu bitewe n’uko batari incuti zabo magara.

Ahanini ibi biba ku bantu baba baherutse gupfusha ababo cyangwa incuti magara.

Abandi bagira iki kibazo ni abatandukanye n’abo bashakanye, cyangwa gutandukana n’umukunzi ukaba utarabona undi waziba icyo cyuho.

Kwifuza umukunzi mwazashakana ukamubura nabyo bitera irungu.

Hari n’abandi bumva bafite irungu bitewe no gutekereza ko ibyo bakora byose nta cyo bishobora kubagezaho.

Kandi abantu nk’abo nk’uko ikinyamakuru Nimukanguke! kibyandika, bashobora gukomeza kwiyumva batyo nubwo baba bafite incuti nyinshi.

Umuntu wiyumva atyo, ashobora gutekereza ko nta wushobora kumwumva.

Ikibabaje ni uko hari ibintu bintu bitiza umurindi irungu kandi ibyo bintu bihemukira bose harimo urubyiruko, abashakanye n’abageze mu zabukuru.

Icya mbere ni ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga rishobora kugira akamaro, ariko nanone rishobora gutuma abantu batabonana cyangwa ngo baganire nk’uko byari bisanzwe.

Urugero, aho kugira ngo umuntu ajye mu iduka maze aciririkanwe n’abahakora, ahitamo kugurira ibintu kuri interinete.

Nanone ikoranabuhanga ryatumye abantu babasha gukorera mu rugo batavuye aho bari.

Nubwo imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma uganira n’abantu benshi kandi kenshi kurusha uko byari bimeze kera, byagaragaye ko zishobora gutuma umuntu arushaho kugira irungu.

Urugero, iyo umuntu ashyize ikintu ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi ntibagikunde, yumva ababaye.

Iyo abonye amafoto y’abandi bantu, bari kumwe n’incuti zabo bishimye, yumva ko abo bantu batamukunda cyangwa agatekereza ko nta ncuti agira.

Cya kinyamakuru Nimukanguke twavuzeho haruguru hari aho bavuga ko ubushakashatsi bwavuze ko ababajijwe bagaragaje ikintu batekereza gituma abantu bumva bafite irungu.

Abagera kuri 73 ku ijana bavuze ko ahanini biterwa no gukoresha ikoranabuhanga.

Ubuzima bwo mu mutwe.

Kumva umuntu afite irungu, bishobora gutuma ubuzima bwe bwo mu mutwe burushaho kuzahara. ibibazo byo mu mutwe, bishobora gutuma umuntu arushaho kugira irungu.

Nanone kandi bishobora gutuma umuntu agira ibibazo by’agahinda gakabije no kwiheba.

Iyo umuntu yihebye ashobora kumva ko nta cyo amaze, kandi kwiyumva utyo bituma witarura abandi.

Ikindi kandi, guhangayika no kumva nta gaciro ufite, bishobora gutuma umuntu atisanzura ku bandi ngo babe incuti.

Abo mubana.

Mu duce tumwe na tumwe, abantu baba bagomba gukora amasaha menshi kugira ngo barambe ku kazi cyangwa babone amafaranga bakenera mu mibereho yabo.

Bibatera umunaniro ukomeye ku buryo batabona umwanya wo gusabana n’abandi.

Abandi bo baba mu duce dufite amategeko atabemerera kugirana ubucuti n’umuntu bihitiyemo.

Hari abandi baba mu duce, aho usanga abantu buri wese aba yihugiyeho, bigatuma kubona incuti bigorana.

Amateka y’umuntu ku giti cye

Umuntu wigeze kugirirwa nabi bikakubabaza cyane, bishobora kugusigira ibikomere bidapfa gusibangana.

Ibyo bishobora gutuma abantu nk’abo batagira umuntu n’umwe biringira, ahubwo umuntu uwo ari we wese bakamwishisha.

Rwanya irungu

Ushobora kwirinda irungu uko impamvu ibitera yaba iri kose.

Hari abantu babikoze barabishohora gusa ahanini bizaterwa n’ubushake bwawe bwo kwegera abandi, icyo wifuza ko bagukorera nawe ukakibakorera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *