RSSB Igomba ‘Gusobanura’ Iby’Amasezerano Yayo Na Inyange Na Ruliba

Umwanditsi wa Taarifa
9 Min Read
Hejuru: Regis Rugemanshuro uyobora RSSB. Hasi iburyo: Ivan ukora mu imenyeshamakuru ryayo n'undi muyobozi witwa Mutabazi nawe wo muri iki kigo. Amafoto:Taarifa Rwanda.

Mu minsi ishize, ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya no kubika ubwizigame bw’izabukuru bw’Abanyarwanda, RSSB, cyatangaje ko cyaguze byuzuye ibigo bya Inyange Ltd na Ruliba Clays.

Ukurikije uko byatangajwe, ubona ko ibyakozwe ari ishoramari risanzwe, gusa kuba hari ibyo iki kigo kidasobanura byerekeye uko iryo shoramari ryagezweho, bishobora gutuma umucyo w’uko byagenze ushidikanywaho!

Mu minsi ibiri ishize, Taarifa Rwanda yasabye RSSB amakuru y’ibanze ajyanye n’amafaranga yishyuwe buri sosiyete, kumenya niba agaciro kayo karagenwe n’inzobere zigenga, ibyerekeranye no kumenya niba biriya bigo byarakoreraga mu gihombo cyangwa byarungukaga, kumenya niba hari imyenda RSSB izishyura yaba yarasizwe n’ibyo bigo ndetse( icy’ingenzi kurushaho) no kumenyesha Abanyarwanda inyungu ibyo byose bizabazanira.

Ibi ariko kubimenya neza biragoye kuko niba ubuyobozi bwa RSSB bubifite, bwagombye kwerura bukabibwira abaturage kuko ari bo iki kigo kibikiye miliyari nyinshi z’amafaranga bacyizeye bakakibitsa.

Niba hari amakuru adashobora gutangazwa kubera ibanga ry’ubucuruzi, RSSB yagombye kubivuga mu buryo bweruye, igasobanura impamvu n’imbibi z’ibyo idashobora gutangaza, hanyuma igatanga amakuru yose yemerewe gushyira ahagaragara.

Iki kinyamakuru cyigeze gutangaza inkuru nziza ku mikorere ya RSSB.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka(2026), twatangaje ko RSSB icunga ishoramari rifite agaciro kabarirwa muri za tiriyari z’amafaranga y’u Rwanda kandi ko iryo shoramari ryunguka menshi.

Ibi bigaragaza ko RSSB yakoze ishoramari ryinshi ryatanze umusaruro, kandi ko umutungo wayo munini udakwiye kubonwa ko ukorera mu bihombo bya hato na hato.

Ariko kandi, kuba muri rusange ikigo gikora neza ntibihita bivuga ko buri shoramari ryacyo ryose ari ryiza byanze bikunze.

N’ikimenyimenyi, iki kigo cyigeze kugira igihombo ndetse gifata ibyemezo byatumye hari abatangira kwibaza niba kukibitsa atari ukujugunya amafaranga.

Niyo mpamvu buri masezerano akomeye aba agomba gusuzumwa hashingiwe ku nyungu mu rwego rw’imari.

Ubwumvikane ku masezerano avugwa muri iyi nkuru burushaho gukomera kuko ibigo RSSB yaguriye imigabane yose uko yakabaye bisanzwe bishamikiye ku kigo kigari cyane kitwa  Crystal Ventures Limited kizwi cyane nk’ishami rishinzwe ishoramari ry’umuryango wa RPF uyobora igihugu.

Ibi bivuze ko iki kigo gishinzwe ubwiteganyirize bw’abaturage, kikaba kubaho kwacyo gushingiye ku mategeko, cyaguze imigabane yose y’amasosiyete ashingiye ku kigo gifitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ibyo ubwabyo ntibihita bivuga ko ayo masezerano adakwiye, kandi nta n’ibimenyetso bihari byerekana ko RSSB yabikoze igamije kuvana Cystal Ventures Ltd( CVL) mu kangaratere.

Icyakora, isano wavuga ko iri hagati y’uwaguze n’uwagurishije, amakuru arambuye y’uko ibintu byose byagenze byose bikwiye gutangwa nta mananiza niba koko ibyakozwe byose byaraciye mu mucyo.

Ese aya masezerano yakozwe mu buryo bwigenga cyangwa igiciro n’imiterere byayo byagenwe gusa n’inyungu z’ubucuruzi?

Ni nde mugenzuzi wigenga wagennye agaciro ka Inyange n’aka Ruliba?

Ni irihe genzura ryakozwe mbere yo kugura? Ese hari amakimbirane ashobora kuvuka kubera inyungu z’abantu cyangwa ibigo runaka yagaragajwe kandi akaba yarahoshejwe mu buryo buboneye kandi bunyuze impande zose zirebwa n’iyo ‘deal’?

Kuki Cystal Ventures yagurishije bimwe mu byo yari isanzwe icunga ikabiha RSSB kandi, ikiruta byose, RSSB yishyuye angahe?

Ibi si ibibazo bigamije kwibasira RSSB. Ni ibibazo by’ibanze bijyanye n’imiyoborere, kandi ikigo gikomeye cy’ishoramari cyagombye kuba cyiteguye kubisubiza nyuma y’amasezerano nk’aya.

Gusa ibi siko kugeza ubu bimeze kuko imyitwarire twahuye nayo ku bayobozi bamwe ba RSSB yatubereye urucantege.

Uburyo bagaragaje ubwibone no kudasubiza ibibazo bifite ishingiro kandi bigenewe kumara amatsiko rubanda,  bitanga isura y’abayobozi bitwara nk’aho bacunga ubucuruzi bw’iki kigo nk’umutungo bwite w’umuryango w’abo kwa runaka.

Aba bantu bibwira ko ari bande? Ni abashinzwe kubungabunga umutungo wa rubanda, ntabwo ari ba nyirawo.

RSSB si sosiyete yabo bwite, kandi amafaranga y’abanyamuryango ndetse n’abapansiyoneri si amafaranga y’umuryango wabo.

Abayobozi bashinzwe gucunga za miliyari z’amafaranga y’abandi bantu ntibagomba na rimwe kubona ibibazo bibajijwe ku buryo ayo mafaranga ashorwamo nk’aho ari ikibazo kibabangamiye.

Icyo bashobora kuba birengagiza ni uko guceceka ku ngingo nk’iyi bisiga icyasha ikigo bayobora.

Hari amakuru menshi atari meza kuri RSSB asanzwe akwirakwizwa.

Amwe muri yo arayinenga, andi akaba akubiyemo ibitekerezo bidafite gihamya cyangwa bivugwa mu buryo bubi.

Hari kandi imyumvire( tudahamya ko ari ukuri) ikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko RSSB ari “umurima w’imari ya RPF”, aho kuba ikigo cy’ubwiteganyirize kigengwa mu buryo bwigenga.

Ariko RSSB ikwiye kumva ko gukomeza kubika amakuru no kwanga gutanga ibisobanuro ku ishoramari rikomeye kandi ritavugwaho rumwe biha imbaraga inkuru nk’izo.

Iyo ikigo gisize icyuho mu makuru cyagombaga gutanga, abanenga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga n’amakuru atari yo ni byo bihita biziba icyo cyuho.

Amasezerano ya Inyange na Ruliba ni urugero rugaragaza neza ako kaga: ikigo cy’ubwiteganyirize kigura umutungo mu kigo gifitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi, hanyuma ntigitangaze amafaranga cyawutanzeho.

Nubwo ayo masezerano yaba yemewe rwose kandi akaba ari ishoramari ryiza, ariko ibirebana nayo ntibisobanurwe neza, byanze bikunze bitera ibibazo byashoboraga gukumirwa binyuze mu biganiro bizira imbereka.

RSSB ubwayo ivuga ko imikorere yayo ishingiye ku ndangagaciro zirimo ubunyangamugayo, kubazwa inshingano, kubahana no gushyira inyungu z’abanyamuryango ku isonga.

Ariko izo ndangagaciro zipimwa cyane cyane iyo ibibazo bitoroshye bibajijwe, si igihe zigaragara gusa mu nyandiko z’ikigo.

Gahunda nkuru ya pansiyo itegekwa n’amategeko ya RSSB ikorera kuri gahunda ya Defined Benefit, mu gihe EjoHeza ari gahunda itandukanye gato ikorera kubyo bita Defined Contribution.

Ariko iri tandukaniro ntirikuraho akamaro k’umusaruro w’ishoramari, kuko ubuzima bw’imari bw’ikigega cya pansiyo bureba abanyamuryango, abapansiyoneri, Guverinoma ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu kutagira amakuru y’ibanze RSSB imaze iminsi ibiri idatanga, byahaye ibihuha uburyo bwo gukomera: abantu baribaza niba iri shoramari ari ryiza cyane, niba RSSB yarahaye CVL uburyo bworoshye bwo kuva muri izo sosiyete, niba ayo masosiyete yarungukaga cyangwa niba hari ibihombo yari afite, niba hari inyungu zari zihari ndetse niba RSSB yaraguze ku giciro gito, ku giciro nyacyo cyangwa ku giciro kirenze agaciro k’umutungo.

Kugeza ubu nta bimenyetso bihari byatuma tuvuga ko RSSB yakoresheje amafaranga ya pansiyo mu gutabara cyangwa gukiza sosiyete za CVL.

Kuvuga ibintu nk’ibi nta bimenyetso bishingiye ku mibare, byaba ari ukudashyira mu gaciro.

Ariko nanone RSSB ntikwiye gutungurwa n’amakuru ayishidikanyaho niba nayo idatanga amakuru yo gukuraho icyo gihu.

Ibi si ugushakisha amakosa mu buryo bugamije kwangiza izina ry’ikigo.

Vuba aha twatangaje ibyo RSSB yagezeho kandi dukwiye gukomeza kubitangaza igihe bibaye.

Ariko itangazamakuru rifite n’inshingano yo gusuzuma igihombo, ishoramari ritavugwaho rumwe n’amasezerano akomeye.

Inshingano yacu ni ukumenya ukuri no tukakumenyesha mu buryo butabogama kandi ku gihe, naho inshingano ya RSSB ni ugutanga amakuru ahagije atuma abaturage bashobora gutandukanya ukuri n’ibihuha.

Iyo abayobozi bagaragaza ubwibone cyangwa bagakomeza kugira ibanga amasezerano akomeye akoresha amafaranga ya pansiyo y’Abanyarwanda kandi agahuza RSSB n’ikigo gifitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi, ibibazo bihita bizamuka bigana ku rwego rwo hejuru: Ni nde wabashyizeho? Ni nde ubagenzura? Kuki amakuru y’ibanze nk’aya adashobora gutangwa?

Nta mpamvu y’uwo mutwaro wa politiki mu gihe itumanaho ry’umwuga kandi rikozwe ku gihe ryakemura igice kinini cy’izi mpaka.

RSSB ishobora kuba yarakoze ishoramari ryiza cyane muri Inyange na Ruliba.

Niba ari uko bimeze, gutanga amakuru mu mucyo bizakomeza gushimangira uwo mwanzuro, aho kuwuca intege.

RSSB ikwiye gutangaza amafaranga yaguzeho iyo migabane, igasobanura uko agaciro k’amasosiyete kagenwe, uko inyungu cyangwa igihombo byari bimeze, imyenda n’izindi nshingano zigendana nabyo, igenzura ryakozwe mbere y’isinywa ry’amasezerano ndetse n’inyungu itegerejwe.

Aho amategeko y’ubucuruzi asaba ko amakuru amwe agirwa ibanga, RSSB ikwiye kubivuga mu buryo bweruye kandi igasobanura amakuru idashobora gutangaza n’impamvu zabyo.

Mu bihe binyuranye, RSSB yerekanye ko ishobora gushora amafaranga ikunguka; ubu noneho igomba no kwerekana ko ishobora kubazwa uko ikoresha ayo mafaranga, kuko amafaranga y’abapansiyoneri atari amafaranga y’umuryango wa runaka cyangwa abo kwa runaka.

N.B: Iyi nyandiko ni iya Magnus Mazimpaka, umuyobozi mukuru wa Taarifa Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *