Kutibagirwa Ntibikabibe Inzika…Ubwenge Mu Gitabo Rising With Dignity

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu mico yose, habamo kugira ubumuntu bikagendana no kubaha abakuru. Icyakora, nk’uko Joy Uwanziga wanditse igitabo Rising With Dignity abivuga, ibi biri mu byaranze Abanyarwanda haba mbere na nyuma y’umwaduko w’Abazungu kuko bahoze bazi kubabarira no gufatana mu mugongo.

Uwanziga Joy yanditse iki gitabo avuga ko yarahuye ubwo bwenge ku bwenge bw’Abaroma ba kera barimo n’umwami w’abami b’aho witwaga Marcus Aurelius.

Uyu yabaye umusirikare aba n’umuyobozi wa Roma wanditse ibitabo by’uruherekane yise Meditations.

Umwanditsi Joy Uwanziga avuga ko mu gitabo cyale cya paji 351 yafashe ubwenge bw’Abaromani bugize icyo Abafilozofe bita Stoicism agihuza n’ubwenge bw’Abanyarwanda bushingiye ahanini k’ukwihesha agaciro

Ati: “Ubwenge bukubiye muri iki gitabo bujyaniranye no kumenya kubabarira igihe wababajwe, ukamenya kwibuka utagamije guhora cyangwa inzika. Muzagerageze kuzamukana ubupfura n’agaciro byaranze kandi bigomba kurenga Abanyarwanda n’Abanyafurika.”

Joy Uwanziga avuga iby’igitabo cye

Asanga muri byinshi umuntu akwiye kugira mu buzima harimo no kumenya ko niba utsitaye ukagwa, uba ugomba komgera ugasindagira ukeguka.

Ati: “Zamuka ufite ubwenge bwinshi. Zamuka ufite umutima mwiza. Zamuka ukomeye kurushaho. Kandi hejuru ya byose, zamuka ufite icyubahiro. Ikibazo nyamukuru si ukumenya aho tugeze. Ahubwo ni ukumenya icyo duhitamo kuba cyo nyuma y’ibyo byose twanyuzemo.”

Abavuze kuri iki gitabo barimo na Dr Ndushabandi Eric usanzwe wigisha imiyoborere n’imibanire y’abantu, avuga ko mu byo yasanze mu gitabo cya Joy Uwanziga (kigura Frw 50,000) ingingo zari zisanzwe ziranga imibereho y’Abanyarwanda.

Ati: “Ijambo Kwigira ni ingenzi haba muri stoicism cyangwa mu mico y’Afurika n’u Rwanda. Kuba yaracyanditse ni undi musanzu mu bisanzwe byubatse umuco w’Abanyarwanda.”

Igitabo cya Joy Uwanziga kije cyunganira ibindi bitabo byanditswe n’abahanga bw’Abanyarwanda barimo na Musenyeri Aloys Bigirumwami, Padiri Muzungu Bernardin (nyakwigendera) n’ibindi bitabo byagarutse ku kwigira, kubabarirana no gufatanya mu by’igihugu gikeneye.

Kigizwe na paji 351 kikagura Frw 50,000.
Asinyira abakiguze
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *