Umuryango w’Abibumbye watangaje ko isi yinjiye “ahantu hashobora guteza akaga kubera ibihe by’ikirere bikabije hamwe gushyuha ahandi hagakonja”.
Ni ingaruka z’ikirere za El Niño zazaba zatangiye kugaragara mu bice bitandukanye by’isi.
Umunyamabanga Mukuru wa UN António Guterres, yatangaje ko El Niño ishobora kuba imwe mu zikomeye cyane zabayeho mu myaka irenga 70 ishize.
Ishami rya UN rishinzwe iteganyagihe ku Isi (WMO) ryasohoye amakuru mashya agaragaza ko iki kirere gishobora gukomeza kugira ingaruka kugeza nibura muri Gashyantare(2)2027.
El Niño ni ibintu bisanzwe bibaho mu miterere y’ikirere, bikunze guturuka ku mpinduka z’imiyaga mu Nyanja ya Pasifika.
Bituma amazi ashyushye yo mu nyanja akwirakwira yerekeza Uburasirazuba, ndetse ubushyuhe bwinshi bukajya mu kirere.
Ibi bishobora guhindura imiterere y’ikirere hirya no hino ku Isi imiterere y’ikirere igahinduka.
Mu bice bimwe, bishobora guteza amapfa akomeye, mu gihe ahandi bishobora gutera imvura nyinshi, imyuzure n’inkubi z’umuyaga zikomeye.
Abahanga kandi bavuga ko El Niño ishobora kongera ubushyuhe mu bice bimwe by’Isi, ikazaba ije isanga ubushyuhe n’ubundi bwaramaze kwiyongera ku rwego rw’Isi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu.
Guterres yagize ati: “El Niño iragenda ifata ubukana twese tubireba. Ubu Siyansi nta gushidikanya ikibifiteho: Isi yinjiye mu bihe itari isanzwe ibamo, kandi ubwo bushyuhe buragenda bwiyongera.”
Ibihugu byongereye imyiteguro
BBC yatangaje ko yavuganye na za Guverinoma n’abahanga ku ngamba zirimo gufatwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo hirindwe impfu, kwimurwa kw’abaturage ku bwinshi ndetse n’ibizangizwa n’ibyo biza.
Muri izo ngamba harimo kongera ubushobozi bwo gutanga ubutumwa bwihutirwa buburira abaturage hakiri kare, no gutegura ubufasha bw’ubuvuzi mbere y’uko ibiza bikomeye bigera mu baturage.
Ishami rya UN ryita ku by’ikirere,WMO, ryavuze ko ryakoze icyo yise “igikorwa gikomeye cyo gukangurira no gukusanya ubushobozi”, kigamije kugeza ku baturage benshi bishoboka amakuru y’iteganyagihe n’imiburo ku bihe bikabije bishobora guterwa na El Niño.
Umunyamabanga Mukuru wa WMO, Celeste Saulo, yagize ati: “El Niño ishobora guteza ibibazo bikomeye cyane ku baturage no ku bukungu hirya no hino ku Isi.”
Ubushyuhe bwo ku buso bw’inyanja mu gice cyo hagati n’Uburasirazuba bwa Pasifika yo mu turere dushyuha bwazamutse cyane mu mezi ashize.
Mu gice cy’ingenzi gikoreshwa mu gukurikirana El Niño, ubushyuhe bw’inyanja bwagiye burenga impuzandengo isanzweho ho hejuru ya dogere Celsius 2 mu byumweru bishize.
Byatumye iki kirere gishobora gushyirwa mu cyiciro cy’El Niño ikomeye cyane.
Ariko abahanga bavuga ko gishobora kurenga n’uru rwego.
Biteganyijwe ko ubushyuhe bw’amazi yo ku buso bw’inyanja bushobora kugera hafi kuri dogere Celsius 4 hejuru y’impuzandengo.
Nibiramuka bibaye, iyi El Niño ishobora kuba ikomeye kurusha izindi zose zabayeho kuva nibura mu 1950, ndetse ikaba ishobora kuzirusha ubukana ku rugero rugaragara.
Mu mazi yo munsi y’ubuso bw’inyanja ya Pasifika ho, ubushyuhe buri mu duce tumwe na tumwe bwamaze kurenga impuzandengo ho dogere Celsius zirenga 8.
Ubushyuhe burenze ubusanzwe buteganyijwe no mu bindi bice by’Isi, birimo Inyanja y’Abahinde, Atlantika yo mu turere dushyuha ndetse n’ibice bimwe by’inkombe za Australia.
Australia ihangayikishijwe n’ubuzima bw’ibinyabuzim byayo biba mu nyanja.
Ifite impungenge zihariye kubera ko inyanja zayo zibamo ibinyabuzima byinshi byo mu mazi, bityo impinduka z’ubushyuhe bw’inyanja zikaba zishobora kugira ingaruka zikomeye ku binyabuzima.
Iki gihugu kimaze imyaka gihura n’ibihe by’ubushyuhe bukabije bwo mu nyanja, bikaba bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.
Dr Alistair Hobday, umushakashatsi mukuru mu kigo cya siyansi cya Australia, yabwiye BBC ko nubwo El Niño ari ibintu bisanzwe bibaho, ikunze kuzana ubushyuhe bukabije bushobora gukaza ibindi bibazo by’ikirere.
Icyakora, iteganyagihe ry’uyu mwaka ryerekana ko hari urusobe rw’ibinyabuzima byo mu nyanja ruzwi cyane muri Australia bita Great Reef, rushobora kutazahura n’ubushyuhe bukabije cyane.
Muri rusange, isi iri mu bihe bibi, haba mu rwego rw’umutekano usanzwe haba no mu by’ibidukikije.
Ibihugu bigomba gutabara ababituye n’aho ubundi ibintu bizakomeza kudogera.

