Abana Babiri B’i Rubavu Bishwe N’Inzuki

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Abana batatu bariwe n’inzuki z’umuturanyi zibasanze mu gipangu, babiri barapfa, umwe nawe arembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Bambiro niho abo bana babaga.

Aba bana barimo uw’imyaka icyenda ari nawe urembeye kwa muganga.

Mu gihe abapfuye ari uw’imyaka ine n’uw’imyaka ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco yatangaje ko aya makuru bayamenye, abana bihutanwa kwa muganga n’ubwo abo bombi bari bashizemo umwuka.

Mu gusobanura uko byagenze yagize ati: “Abana bari batatu Nyina yabasize mu rugo agiye kuvoma, inzuki z’umuturanyi zibasanga mu gipangu zirabarya, baratabaza abaturanyi mu kuza gutabara basanga igipangu gifunze, baza kucyurira babajyana ku Kigo nderabuzima, bahageze bihutanwa ku bitaro bya Gisenyi babiri bapfa bakigerayo, undi aracyari kwitabwaho.”

Gitifu Rwibasira yasabye ababyeyi kudasiga abana bato mu rugo bonyine nta muntu mukuru bari kumwe.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwari utunze izo nzuki yafunzwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *