Tshisekedi Muri Israel Gushaka Ubufatanye No Mu Bya Gisirikare

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku ruhande rwa diplomasi, haravugwa cyane ubufatanye hagati ya Kinshasa na Tel Aviv mu by’umutekano.

Agence Congolaise de Presse (ACP), itangazamakuru rya Leta , rivuga ko umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu by’umutekano hagati ya DRC na Israel bikomeje kurushaho gukomera.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru La Tempête des Tropiques cyibutsa ko uru ari uruzinduko rwa kabiri rwa Perezida Félix Tshisekedi agiriye muri Israel mu rwego rw’akazi, nyuma y’urwo yakoze mu mwaka wa 2021.

Uru ruzinduko kandi rufatwa nk’uburyo bwo gukomeza umubano washyizweho mu buryo bwihariye n’uruzinduko Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yagiriye i Kinshasa mu Ugushyingo(11) 2025.

Infos 27 yanditse ko Perezida Tshisekedi yasuye Yad Vashem, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Tshisekedi ari gukora dipolomasi yo kureba uko yagira amaboko yatuma ahangamura AFC/M23 yafashe igice kinini cy’Uburasirazuba bw’igihugu cye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *