Menya Ingabo Za Botswana Zishaka Umubano Na RDF

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Ingabo za Botswana zizwi nka Botswana Defence Force (BDF). Nubwo Botswana ituwe n’abaturage bake( barenze gato miliyoni ebyiri), ifite izina ry’ingabo zifite ikinyabupfura, imyitozo myiza n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’umutekano mu butumwa mpuzamahanga zoherejwemo.

Guverinoma ya Botswana isobanura inshingano z’izo ngabo zazo ko zirimo kurinda ubusugire bw’igihugu, ubwigenge n’inyungu z’igihugu.

BDF igizwe cyane cyane n’amashami atatu:

Ground Forces Command – ingabo zirwanira ku butaka.

Air Arm Command – ingabo zirwanira mu kirere.

Defence Logistics Command – ishinzwe ibikoresho, ubwikorezi, ubuvuzi n’izindi serivisi zifasha ingabo gukora neza.

Hari kandi umutwe ukoresha ubwato mu bikorwa byo kurinda imipaka y’amazi no kurwanya ba rushimusi, cyane cyane mu bice by’amazi bikora kuri Botswana.

1. Ingabo zirwanira ku butaka

Ni zo shingiro rya BDF. Zifite abasirikare benshi kandi zifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo kurinda imipaka; ibikorwa by’intambara ku butaka; gukoresha imodoka z’intambara n’ibifite ibirwanisho; gukoresha artillery n’ibisasu bya roketi; ibikorwa byo kurwanya ibyaha byo kwambuka imipaka; kurwanya ba rushimusi no kurinda inyamaswa, cyane cyane mu bice by’igihugu bifite pariki nini.

Amakuru ya Global Firepower yo mu 2026 avuga ko BDF ifite abasirikare bakora akazi ka gisirikare bagera ku 12,000, nubwo imibare y’ingabo ishobora gutandukana bitewe n’isoko y’amakuru.

Iyo raporo ivuga kandi ko Botswana ifite hafi ibifaru 45, imodoka za gisirikare zirenga 1,200, imbunda nyinshi z’imizinga zikoreshwa mu kurasa kure.

Gusa iyi mibare iragenekereje kuko ahanini za Minisiteri z’ingabo zidakunze gutangaza imibare y’ukuri y’uko ingabo zikora.

2.Ingabo zirwanira mu kirere bita Air Arm Command zifite inshingano zo kurinda ikirere cya Botswana no gutanga ubufasha mu bikorwa by’ingabo zirwanira ku butaka.

Ikirere cya Botswana kirindwa n’indege z’intambara, indege zitwara abantu n’ibikoresho ndetse na kajugujugu.

Global Firepower ibara indege zose ziri mu bubiko ko ari hafi 45, harimo ‘fighter aircrafts’ hafi 10, indege zitwara abantu n’ibikoresho hafi icyenda na kajugujugu hafi 16; ariko nayo ivuga ko iyi mibare imwe ari ikigereranyo kandi ko umubare w’indege ziba ziteguye gukora ushoboreshwa uba ari muto ugereranyije n’indege zose ziba zihari.

Ingabo za Botswana zashinzwe mu mwaka wa 1977, nyuma y’uko Botswana yari imaze kubona ko imiterere y’umutekano w’akarere yagendaga ihinduka. Kuva icyo gihe yagiye yubaka igisirikare cy’umwuga.

Ubu ubuyobozi bwa BDF buri gushyira imbere gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bikoresho, mu myitozo no gushyira abasirikare mu mimerere ituma bahora baryamiye amajanja.

Muri Kamena(6) 2026, Commander Gen. Mpho Mophuting yatangije BDF Commander’s Strategic Guidance 2025–2029, igamije guhindura BDF ingabo zigezweho kandi zishobora guhangana n’iterabwoba rishya, harimo ibyaha byambukiranya imipaka n’irikoresha ikoranabuhanga.

Botswana ifite ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare na Amerika, kandi BDF yitabira imyitozo mpuzamahanga.

Urugero, muri Kanama(8) 2026, BDF yitabiriye Exercise Southern Accord 2026 hamwe n’ingabo za Amerika, hagamijwe guteza imbere gutegura ibikorwa bya gisirikare, imikoranire n’ubushobozi bw’ibihugu bya Afurika bwo kwikorera ibikorwa by’umutekano.

Hari kandi ubufatanye n’u Rwanda. Ku wa 2 Nzeri(9) 2026, RDF na BDF bavuguruye ubushake bwo kongera ubufatanye mu bya gisirikare, cyane cyane amahugurwa no guteza imbere ubunyamwuga bw’abasirikare.

BDF ntabwo ari igisirikare kinini mu mubare cyangwa mu bikoresho, ariko gifite ubunyamwuga n’ubushobozi bwo gukora operations zifite intego, kandi ubu Botswana iri mu nzira yo kukivugurura kugira ngo gihangane n’intambara n’iterabwoba byo mu gihe cya none.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *