Ikipe Y’Igihugu Y’Abakobwa Y’u Rwanda Ntiyageze Kuri Final Y’Igikombe Cya Afurika Muri Volley

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball yasezerewe na Misiri muri 1/2 c’imikino igana ku gikombe cy’Afurika.

U Rwanda rwasezerewe na Misiri myuma yo gutsindwa amaseti atatu ku busa mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa kane taliki ya 3 Nzeri i Nairobi mu nzu y’imikino ya Kasarani.

Abakobwa b’u Rwanda batangiye nabi kuko batsinzwe iseti ya mbere ku manota atanu ibyasaga naho guhuza umukino byananiranye.

Mu iseti ya kabiri, u Rwanda rwagerageje kuzamura amanota ariko Misiri nayo iyegukana ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda.

Iya gatatu yari ikomeye ku mpande zombi ariko nabyo Misiri yiganzura u Rwanda irutsinda ku manota 32 kuri 30 byuzuza amaseti 3-0.

Nyuma yo gusezererwa, u Rwanda rurahatanira umwanya wa gatatu aho rugomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Cameroon yo yasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Kenya nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0.

Iri buwutsinde irahita yegukana umudali na tike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Canada mu mwaka utaha.

Umukino w’u Rwanda na Cameroon uteganyijwe kuri uyu Gatanu ku isaha ya saa sita z’i Kigali.

Mbere y’uko iyo kipe ikina n’iya Misiri, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yari yagiranye ikiganiro n’abo bakinnyi abasaba kuzitwara neza.

Icyakora Icyizere bamuhaye cyaraje amasinde!

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *