Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yabwiye abitabiriye kwita izina abana b’ingagi barimo n’abanyamahanga ko kwita abana b’ingagi ari igikorwa ngarukamwaka, kikerekana ko abo bana bazaba ari ab’agaciro, bakabaho batekanye.
Nsengiyumva yabwiye abari aho ko u Rwanda ruzakomeza kurinda abo bana bakororoka nta kintu kibahungabanyije.
Ati: “Mu myaka ya 1980, mu birunga byose hari ingagi zitarenze 250. Ubu zarorotse, kandi bidutera ishema.”
Yasabye abatuye hafi y’iyi pariki kuzakomeza kubungabunga uwo mutungo ukomeye.
Ingagi 22 nizo ziswe kuri iyi nshuro ya 21.
Maurice Mugabowagahunde uyobora Intara y’Amajyaruguru avuga ko abayituye bamaze kumenya agaciro ko kwita ku ngagi, akemeza ko kurengera ingagi kandi byatangiye kubabyarira umusaruro.
Jean-Guy Afrika uyobora RDB nawe ashima abaturiye ibirunga ko bagira uruhare muri ibi byose, kandi abasaba kutazatezuka kuri iyo migirire.
Ifoto@Primature Rwanda

