Bakongeje Nyungwe: Hamaze Gushya Hegitari 17

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Inkongi imaze iminsi yibasiye Pariki ya Nyungwe ku gice cy’Umurenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru.

Polisi ivuga ko hamaze gushya hegitari zisaga 17, umuvugizi wayo mu Majyepfo CIP Hassan Kamanzi akemeza ko abagizi ba nabi ari bo barikongeje.

Kamanzi yabwiye itangazamakuru ko uwo muriro watangiriye mu gice kiri hafi y’ibilometero birindwi uvuye ku nkengero za Pariki.

Kugeza ubu, inzego zitandukanye zirimo Polisi, abashinzwe kurinda Pariki n’abaturage bo mu bice biyikikije bari kuzimya iyo nkongi ije mu gihe izuba rimaze iminsi ryarakakaje ubutaka bwa henshi mu gihugu.

Nyungwe, umutungo ukomeye w’u Rwanda

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu duce tw’ingenzi cyane mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Ifite ubuso bwa hafi hegitari 102,000, ikaba ari rimwe mu mashyamba manini y’imisozi miremire asigaye muri Afurika.

UNESCO yayishyize ku rutonde rw’ahantu ndangamurage ndangamiterere h’Isi mu 2023.

Nyungwe ibamo amoko menshi y’ibinyabuzima, harimo impundu(chimpanzees) n’izindi nyamaswa z’inkende n’amoko menshi y’inyoni.

Urubuga rwemewe rwa Nyungwe ruvuga ko iyi Pariki ibamo amoko 13 y’inyamaswa z’inkende ndetse n’amoko arenga 300 y’inyoni, harimo amoko yihariye yo mu karere ka Albertine Rift.

Inkongi zikomeje guhangayikisha abashinzwe Pariki

Iyi si inshuro ya mbere Nyungwe yibasirwa n’inkongi.

Mu myaka ishize, habaye izindi nkongi zangije ibice bitandukanye by’iyi Pariki.

Mu 2023, inkongi yibasiye igice cya Nyungwe giherereye mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi, yangiza hegitari zirenga umunani mu mibare ya mbere yatangajwe.

Icyo gihe ibikorwa byo kuyizimya byahurije hamwe abaturage, abarinzi ba Pariki, abayobozi n’inzego z’umutekano.

Muri Kamena(8) 2026, hatangajwe gahunda yo gushora hafi miliyari Frw 10 mu gusana ibice bya Nyungwe byangijwe n’inkongi zabaye mu myaka ishize.

Iyo gahunda igamije gusana hegitari zirenga 4,500.

Kwangirika kw’amashyamba nk’aya bishobora kugira ingaruka ku binyabuzima, ku butaka no ku mikorere y’imigezi n’amasoko y’amazi.

Ni yo mpamvu inzego zishinzwe kurengera ibidukikije zisaba ko ibikorwa byose bishobora guteza inkongi byirindwa, cyane cyane mu gihe cy’izuba.

Mu gihe ibikorwa byo kuzimya inkongi bikomeje, igikomeye ni ukurinda ko umuriro ukomeza gukwira no kugera mu bindi bice by’ishyamba, ndetse no kumenya neza icyawuteye kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ko ibintu nk’ibi byazongera kubaho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *