Jeannette Kagame asanga kugira ubuhanga no kuba indashyikirwa mu kazi bidahagije kugira ngo umuntu abashe kubaka urugo rukomeye, ahubwo ko urukundo, ukwizerana n’indangagaciro zishingiye ku Mana biri mu by’ingenzi bibigiramo uruhare.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru muri Serena Hotel mu ijambo yabwiye abitabiriye iteraniro ngarukamwaka ryitwa ‘Young Leaders Prayer Breakfast’ rihuza abayobozi bakiri bato, abashakanye n’urubyiruko ruri mu rugendo rwo gushinga ingo.
Mu ijambo rye , Madamu Jeannette Kagame yerekanye ko kubaka urugo bitangirana n’urukundo no kwizerana, ariko ko ubuzima bushobora kutagenda nk’uko abantu babuteganyije, ndetse rimwe na rimwe ingo zikagera no ku gutandukana.
Aha ni naho yahereye ashimangira ko ibibazo umuntu ashobora guhura na byo mu rugo bitagomba gufatwa nk’igipimo cy’agaciro ke cyangwa ukwizera kwe kuko bidafite kinini bivuze ku buhanga bwe bwo mu buzima busanzwe.
Ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi ariko iyo bigeze mu rugo, imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe no kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo, nibwo ubuhanga bwawe bugaragara. Ntabwo kugira ubwenge bihagije gusa; hakenewe n’izindi mbaraga n’indangagaciro zubakiye ku Mana yo mugenga wa byose.”
Yibukije abayobozi bakiri bato ko icyizere bahawe kijyana n’inshingano zikomeye baba bagomba kuzuza, avuga ko kugira imitekerereze, imyitwarire n’imyumvire biboneye ari byo bibafasha kubaka imibanire myiza, ari nako bahangana n’impinduka zizanwa n’iterambere, ikoranabuhanga n’ibibazo by’ubukungu.
Kuri we, ‘iki gisekuru cy’abayobozi bakiri bato cyagiriwe icyizere gikomeye ariko kinajyana n’inshingano zikomeye kurushaho’ kuko abakigize basabwa kugira imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire isobanutse kugira ngo bazashobore kubana neza n’ababo no kumenya neza guhangana n’ibibazo biri mu isi ya none.
Yashimangiye ko kuba umuntu afite umwanya ukomeye cyangwa ari umuhanga mu mwuga bitavuze ko ahita aba umuhanga mu kubaka urugo, kuko rwo rusaba ubundi bumenyi, kwihangana n’indangagaciro.
Madame Jeannette Kagame atangaje ibi nta minsi ishize hashyizwe ahagaragara Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda, yagaragaje ko imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye mu nkiko zose, zikubye hafi 2 .5 muri 2026 kuko zageze zageze kuri 6.799.
Jimmy Gatete
TAARIFA.RW

