Abayobozi Bagiranye Inama Z’Uko Ingo Zabungwabungwa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Moses Ndahiro aganiriza abitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka. Ifoto@RBA.

Moses Ndahiro uyobora umuryango nyarwanda w’abayobozi bahurije mu kitwa Rwanda Leaders Fellowship yabwiye bagenzi be n’abandi bitabiriye amasengesho ngarukamwaka ahuza urubyiruko n’abayobozi bakiri bato, ko kubaka igihugu bihere mu kubaka umuryango uhamye.

Ndahiro yabwiye abo  bayobozi barimo na Madamu Jeanette Kagame wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ko iyo ingo zidatekanye haba mu buryo bw’ubukungu cyangwa mu birebana n’imibanire isanzwe, bigira ingaruka zagutse.

Ati: “Uyu munsi ntimuturebe gusa nk’abayobozi bo muri Leta cyangwa mu bucuruzi, twateraniye hano nk’abashakanye, ababyeyi ndetse na bamwe bitegura gushinga ingo.”

Yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu bumwe, iterambere no kwiyubaka, ariko ashimangira ko imiryango ikomeje guhura n’ibibazo birimo ubukene, ibibazo by’imibanire n’ingaruka imbuga nkoranyambaga zigira cyane cyane ku myitwarire y’urubyiruko cyangwa abana bakirerwa.

Undi muyobozi ukomeye mu by’ibwirizabutumwa Pasiteri James Muyango we yavuze ko n’ubwo umuryango wugarijwe n’impinduka n’ibibazo bitandukanye, abagize ingo bagifite amahirwe yo guhitamo icyerekezo cyiza.

Abishingira y’uko iyo hari ubwumvikane no kugendera ku mahame y’Imana, ibintu byose bigenda neza binyuze mu rukundo, ubwubahane n’ubwuzuzanye bw’abashakanye.

Yavuze ko kuba umuryango wugarijwe n’ibishobora kuwusenya byinshi hari uburyo bwo kuwurokora kuko hakiri icyizere cyo kugira amahitamo meza hagati y’abawugize cyangwa abateganya kuwutangiza.

Ati “Nubwo ibintu bihindagurika bingana gutyo, turacyafite umudendezo wo guhitamo neza, kugena icyerekezo cyizacy’imiryango yacu.”

Pasiteri Muyango yashimangiye ko muri iki gihe hakwiye kongerwa imbaraga mu gutegura abagiye gushyingiranwa kugira ngo babashe kubakira ingo zabo ku rufatiro ruhamye.

Amasengesho ya ‘Young Leaders Prayer Breakfast’ yatangiye gutegurwa bwa mbere mu mwaka wa 2022 ukaba ari umwanya ugenewe urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi (haba mu nzego za Leta, iz’abikorera, iz’amadini n’amatorero, ndetse n’imiryango itari iya Leta).

Intego zayo zibanda ku kubaka ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu ndetse no kubaka umuryango uhamye.

Aya masengesho azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’ yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, akaba yabereye muri Kigali Serena Hotel.

Jimmy Gatete

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *