Abadipolomate b’u Rwanda n’aba Djibouti baraye bahuye barebera hamwe inkingi ibihugu byombi byakongeremo imbaraga mu kuzamura umubano bisanganywe.
Itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda ryari riyobowe na Teta Gisa Rwigemwa ushinzwe ishami rya Africa Yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akaba we n’abo ayoboye bari muri Djibouti.
Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Djibouti rikorera muri Ethiopia ryasohoye itangazo rireba iby’ibyo biganiro, rivuga ko bigamije ko u Rwanda na Djibouti ‘byateza imbere umubano n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye’.
Ubusanzwe Ambasade y’u Rwanda muri Djibouti ikorera muri Ethiopia, ikayoborwa na Ambasaderi Major Gen Charles Karamba.
Ibihugu byombi bisanganywe umubano ushingiye kuri za Ambasade ndetse Perezida Paul Kagame mu mezi make ashize yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti, Ismail Omar Guelleh, k’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.
Ibihugu byombi bifatanya mu buhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga no mu rwego n’urw’abinjira n’abasohoka.
Mu mwaka wa 2013, Djibouti yahaye u Rwana ubutaka bungana na hegitari 20 ariko mu mwaka wa 2017 iryongera ubundi bungana butyo.
Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwari rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Hari mu rugendo Perezida wa Djibouti yakoreye mu Rwanda icyo gihe.
Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ), aza ari amasezerano yo kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.