Inkongi iherutse kwaduka muri Nyungwe yatwitse ahantu hareshya na hegitari 29 z’ibiti, ibyatsi n’inyamaswa zirimo ibikururanda, ibinyugunyugu, inyoni cyangwa izindi nyamaswa zishobora kuba zarahaguye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP)Hassan Kamanzi yabwiye Taarifa Rwanda ko iriya nkongi yazimijwe ku wa Gatanu italiki 04, Nzeri(9) 2026, ikaba yaratewe n’abagabo babiri bari bagiye guhakura ubuki.
Abo bagabo- ubu bafungiye kuri station ya Polisi ya Muganza- bacanye ifumba( ni umuriro bakoresha birukana inzuki mu mitiba) bajya guhakura inzuki zibariye bata umuriro hasi bariruka, baba bakongeje ishyamba batyo.
Igice cyahiye ni icyo mu Murenge wa Muganza uri mu Karere ka Nyaruguru, mu ntera ya kilometero zirindwi ivuye ku ishyamba ribanziriza Nyungwe nyirizina bita ‘umukandara wa Nyungwe’.



CIP Hassan Kamazi aburira abaturiye Nyungwe kuzibukira gutwika ishyamba cyangwa kurihigamo inyamaswa kuko iri shyamba ari ‘ibihaha’ by’u Rwanda kandi ko abazafatirwa muri ibyo bikorwa bazabihanirwa.
Ati: “Abaturage birinde kwigabiza ishyamba rya Nyungwe kuko iri shyamba ridufatiye runini. Ni ibihaha by’u Rwanda kandi nta kindi rigenewe kitari ubukerarugendo.”

Soma inkuru bifitanye isano:

