Mu gihe hirya no hino mu gihugu , umwaka w’amashuri wa 2026/27 watangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri(9) 2026; bamwe mu babyeyi bavuga ko batunguwe no kubona bari gusabwa amafaranga y’umurengera n’ubuyobozi bwa bimwe mu bigo by’amashuri, ku buryo babona ko bibongerera umutwaro mu gihe ubukungu butifashe neza.
Aba babyeyi bavuga ko hari amafaranga asabwa hifashishijwe ibisobanuro bitandukanye ku bwabo bafata nk’ibidahwitse, rimwe na rimwe bakabona ko atumvikana cyangwa asubirwamo inshuro nyinshi, bigatuma ikiguzi cyo kohereza umwana ku ishuri kirenga kure amafaranga ubushobozi bw’umubyeyi.
Uwumuremyi Brigitte wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, ufite umwana witegura kujya gutangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yabwiye Taarifa Rwanda ko yatunguwe no kubona amafaranga y’ishuri asabwa hafi kwikuba kabiri cyangwa gatatu, akiyongeraho andi mafaranga y’ibikoresho by’umunyeshuri nayo atari make.
Yagize ati: “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bari kwicara muri izi ntangiriro z’amashuri bagahimba ibintu bidafatika, hanyuma bakadutegeka nk’ababyeyi bose kubyishyura. Basaba amafaranga y’ibikoresho by’umurengera kandi natwe ntayo dufite.”
Ntirenganya Jean Bosco wo mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo na we avuga ko yasabwe asaga Frw 10,000 yemejwe n’inteko rusange kugira ngo afashe mu mibereho myiza y’umwana ku ishuri.
Ati: “Leta igomba kubijyamo rwose. Ujya gushaka ibyo ababyeyi bagomba kwishyura ugasanga ibikoresho biruta kure amafaranga asanzwe y’ishuri, kandi iyo ubirebye neza ugasanga hari ibisa n’ibigamije kunyunyuza ababyeyi n’amafaranga ya baringa.”
Aba babyeyi bavuga ko amafaranga nk’ay’ibikoresho, guteza imbere imyigire n’andi atandukanye yiyongera ku musanzu basanzwe batanga, bigatuma bamwe bagorwa no kubona ubushobozi bwo kwishyurira abana babo .
Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera muri Mutarama(1) 2027 umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ya Leta n’afashwa na Leta uzongerwa.
Mu mashuri y’inshuke n’abanza, uzava kuri Frw 975 ugera kuri Frw 2,000. Mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava kuri Frw 19,500 ugera kuri Frw 24,000 mu gihe abiga bacumbikirwa bazajya batanga Frw 110,000 avuye kuri Frw 85,000.
Ku rundi ruhande ariko, Minisiteri y’uburezi iherutse kuburira abayobozi b’ibigo by’amashuri kutishimira izo mpinduka ngo bazamure amafaranga y’ishuri mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yabigarutseho mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, asaba abayobozi kudakoresha izo mpinduka nk’urwitwazo rwo kwishakira inyungu.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

