Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG bwari mu Mudugudu wa Kavura, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana byakongowe n’inkongi yabaye kuwa Mbere italiki 07, Nzeri(9), 2026.
Iyi nkongi yabereye hafi y’ibitaro bya Rwamagana bibangikanye n’Ibiro by’Intara y’Uburasirazuba bikorera mu Mujyi wa Rwamagana.

Ntiharamenyekana agaciro k’ibyahiye cyangwa icyaba cyateye iyo nkongi, gusa amakuru umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent of Police(SSP) Hamdun Twizerimana yahaye Taarifa Rwanda avuga ko uru rwego rukimenya iby’iyo nkongi rwatabaye.
Ibyahiye ni intsinga, transformateur nto( ni icyuma gishinzwe kwakira amashanyarazi aremereye kikayagabanyiriza ubukana mbere yo kuyohereza mu ntsinga) n’ibindi byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Yavuze ko inzego z’ubutabazi zahise zitabara, zibasha kuzimya umuriro no kurokora bimwe mu bikoresho bitari byagezweho n’inkongi.
SSP Twizerimana ati: “Inkongi yazimijwe, ariko ntituramenya agaciro k’ibyangiritse cyangwa icyaba cyayiteye. Ni ububiko bwabikwagamo ibikoresho byifashishwaga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu giturage birimo intsinga, transformateur n’ibindi.”
Iperereza ku ntandaro y’iyo nkongi ryatangiye.

SSP Twizerimana yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyahiye ari byinshi ku buryo bisaba ko habaho igenzura ryitondewe ryo kumenya agaciro kabyo byose.
Mu bindi byahiye harimo naza cashpowers, ibyo bikoresho bikaba byari bigenewe guhabwa abaturage bashaka amashanyarazi bo mu Bugesera no muri Rwamagana.
Polisi isaba abakozi ba REG n’abandi bakora mu mashanyarazi kujya bagenzura kenshi ko nta ntsinga zaba zishaje zikaba zigikoreshwa, kandi igasaba abatruage muri rusange kwirinda kubika mu ngo zabo cyangwa ahandi ibikoresho bikongorwa n’umuriro cyangwa biwuhembera.
Ntibemerewe kandi kujugunya imyanda ku gasi no kwirinda kujugunya itabi cyangwa gukongeza ibihuru n’ibigunda kuko biri mu bishumika ahantu hagakongoka.

