Amerika Yarashe Ubwato Bwa Iran Butwara Petelori

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Imwe mu ndege z'intambara za USA.

Ubushyamirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ntiburagahagara kuko buri ruhande rwihimura ku rundi binyuze mu kurasana.

Nk’ubu mu ijoro cyakeye, ingabo za Amerika zarashe ubwato butanu bwa Iran butwara peteroli, mu gihe Tehran na yo yasubije irasa misile ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordan.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bushinzwe ibikorwa bya gisirikare byo mu Burasirazuba bwo Hagati, [CENTCOM], bwatangaje ko ubwato bune bwarashwe bwakoranaga n’ingabo za Iran ziyemeje kubungabunga impinduramatwara ya Guverinoma ya Iran (IRGC) bukaba bwarasiwe mu kigobe cya Oman naho ubundi burasirwa hafi y’ikirwa cya Kharg, ahari icyambu gikomeye cya Iran gicukurwamo peteroli nyinshi yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

BBC yanditse ko ubwato bwitwa M/T Riesco bwahise burohama nkuko byemejwe na Amerika ariko ngo abasirikare ba Amerika bari babanje gusaba abakozi baburimo kubanza kubuvamo.

Iran yasubije ibyo bitero irasa misile ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordan.

Ingabo za Jordan zatangaje ko zahanuriye mu kirere misile  18 muri misile 20 zarashwe, mu gihe ebyiri zaguye ahantu hadatuwe ndetse ko nta bantu bahitanywe n’icyo gitero.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Iran izakomeza kwirengera ingaruka nk’izi igihe cyose izagerageza kwibasira ubwato bw’Amerika.

Ati: “Iran ikomeje kwibasira ubwato bw’ingabo za Amerika. Nibakomeza kuturasaho, nabo ubwato bwabo bw’intambara buzahagorerwa.”

Ubu bushyamirane bwiyongereye nyuma y’uko Iran yarashe misile ku bwato bw’ingabo za Amerika inshuro ebyiri mu minsi ibiri, ariko CENTCOM ivuga ko ubwo bwato nta kintu kinini bwangiritseho kandi ko nta musirikare w’Umunyamerika wahakomerekeye.

Ubu bushyamirane kandi bukomeje kugira ingaruka ku isoko rya peteroli ku isi kuko kuri uyu wa Kabiri, igiciro cya peteroli itayunguruye cyazamutseho 1.5%, kigera kuri hafi $99.35 ku kagunguru.

Amerika na Iran bikomeje guhangana ku bijyanye n’igenzura ry’ubunigo bwa Hormuz, byemezwa ko bunyuzwamo 25%  bya peteroli ijya ku masoko mpuzamahanga.

Jimmy GATETE

TAARIFA RWANDA

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *