Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeje inkunga ya miliyoni $ 250 azahabwa u Rwanda mu rwego rwa gahunda y’amezi 38 yiswe Extended Credit Facility (ECF), azarufasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.
Mu itangazo IMF yashyize ahagaragara ku wa 8 Kamena, yavuze ko iyi gahunda izabanzirizwa no gusohora miliyoni $ 35.7 ku ikubitiro kugira ngo zifashe mu gushyira mu bikorwa impinduka n’ingamba ziteganyijwe.
Aya mafaranga azafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ingenzi u guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere iterambere urwego rw’abikorera binyuze mu miyoborere myiza no kunoza imicungire y’ibigo bya Leta bifite aho bihuriye n’urwo rwego.
Iyi nkunga ije mu gihe u Rwanda ruzamura ubukungu bwarwo ku muvuduko abahanga bemeza ko ari mwiza nubwo rutabura guhangana n’ibibazo bishingiye ku bibera hirya no hino ku isi.
Nk’uko IMF ibivuga, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.4% muri 2025, burenga ibyari byitezwe mbere, bikaba byaratewe n’imbaraga z’ibikorwa by’ubukungu imbere mu gihugu ndetse n’ishoramari rikomeje kwiyongera.
Icyakora, ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka cyane.
Muri Mata 2026, izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa n’ibikorwa bya serivisi (inflation) ryageze kuri 13.2%, rikaba riri hejuru cyane y’urugero rwifuzwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
IMF yavuze kandi ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwungukiye cyane ku musaruro ukomoka ku byoherezwa hanze, cyane cyane ikawa n’amabuye y’agaciro.
Ariko kandi, igihugu gikomeje gukoresha amafaranga menshi mu gutumiza hanze imashini, ibikoresho n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu ishoramari, ibintu bikomeza gushyira igitutu ku bukungu bw’igihugu ahanini kubera ko u Rwanda ruba rutihagije mu madovize.
Nubwo bimeze bityo, muri rusange amadovize igihugu gifite mu bubiko ari ku rwego rushimishije, kuko yashobora kwishyura ibitumizwa hanze mu gihe kirenga gato amezi ane.
Nubwo icyerekezo cy’ubukungu gikomeje kuba cyiza, IMF yagaragaje ko hakiri ibibazo bikomeye birimo izamuka rikabije ry’ibiciro, igitutu ku ngengo y’imari ya Leta n’icyuho kiri hagati y’ibyinjira n’ibisohoka mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’iki kigega bugira buti: “Igitutu gituruka ku izamuka ry’ibiciro, ku ngengo y’imari ndetse no ku mibare y’umwenda igihugu gifite kiracyariho kubera izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga ryatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, hamwe no gutera inkunga imishinga minini y’iterambere.”
Iki kigega giteganya ko umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda ushobora kugabanuka ukagera munsi ya 6.8% muri 2026, bitewe n’ibiciro bikomeje kuzamuka ku bicuruzwa bitumizwa hanze, guhangana n’izamuka ry’ibiciro imbere mu gihugu, ndetse n’amafaranga menshi akenewe mu mishinga minini y’iterambere.
Iyi gahunda nshya ya IMF itegerejweho kuzafasha igihugu gukomeza kugira ubukungu buhamye, gukomeza iterambere no kugera ku ntego z’igihe kirekire z’iterambere ry’u Rwanda.

